Ubu ni igihe cyo gusubukura ingendo hirya no hino mu gihugu no hanze y’u Rwanda. Ni byiza gutekereza uko umuntu akwiriye gukora ingendo kandi akirinda COVID-19.
Dore inama wagerageza kugenderaho zagufasha gukora urugenndo neza kandi ukirinda no kurinda abandi.
1. Kwitwaza agapfukamunwa
Kwitwaza agapfukamunwa, ukagira umuco wo ku kambara neza ,ugafunga umunwa neza ndetse n’amazuru. Byaba byiza ufite udupfukamunwa nka tubiri ukajya uduhinduranya kugirango komeze kwirinda.
2. Gukaraba intoki
Kwibuka gukaraba intoki kenshi gashoboka, ukoresheje amazi yabigenewe cyangwa indi miti yemewe.Ni byiza gukurikiza amabwiriza yahoo ukorera ingendo cyangwa ugiye kujya kuko baba bateganyije uko abantu binjira.
3. Gushyiramo intera/umwanya
Igihe ugiye gukora urugendo ni byiza kwibuka gushyira intera hagati yawe n’undi muntu. Bitewe nuko mwinjira, mwicara, n’ibindi byose bashyizeho mu rwego rwo kwirinda kwegerana.
4. Kubika umwanya
Ni byiza gufata umuco wo gukoresha ikoranabuhanga muri iki gihe; kubika umwanya. Gushyira Apps muri telefoni cyangwa muri mashini kugirango ukoreshe ikoranabunga mu kubona serivisi.
5.Gutegura urugendo rwawe
Gupanga urugendo rwawe, ukamenya aho urajya, uko ujyayo, ibyo uri bukore, ibintu byose bigufasha kumenya uko ugenda wirinda kujya mubitateguwe byatuma wandura.
6. Kwishyura ukoresheje koranabuhanga
Gukoresha ikoranabunga mu kwishyura , mu rwego rwo kwirinda guhererekanya amafaranga, ni byiza kugira umuco wo kugabanya gukora ku mafaranga. Haba ari ukugura itike cyangwa wkwishyura muri ibyo kurya ,kunywa n’amacumbi.
7. Kugenda n’amaguru cyangwa gukoresha igare
Ni igihe cyiza cyo guhindura uburyo twari dusanzwe tugendamo. Gutangira kugira ibitekerezo byo kugenda n’amaguru cyangwa n’igare. Ni uburyo bwo gushyigikira ubukerarugendo burambye no kubungabunga ibidukikije. Kugenda n’amaguru cyangwa igare bifasha umubiri kandi ni uburyo bworoshye bwo kugabanya kwegeranya.
8. Kuba hanze
Iki ni igihe cyo gufata umwanya uhangije wo kuba hanze kurusha uwo kuba mu nzu. Bizafasha kuruhuka mu mutwe no guhindura ibitekerezo.
9. Kugenda neza
Ni byiza gutekereza ku bintu biri ngombwa mu rugendo ugiye gukora, ukirinda kujya ahantu utapanze neza cyangwa hashobora kugushyira mu kaga. Ni byiza gukora ingendo zikenewe, ziri ngombwa.
10. Kwihangana/Kwitonda no kubaha.
Ni byiza kugira umuco wo gukurikiza amabwiriza y’inzego zibanze, abayobozi bashyizeho mu rwego rwo kwirinda iki cyoreza. Kugira imbaraga zo kwihangana, gukurikiza amategeko baguha, kwitonda igihe uri mu bantu cyangwa utegereje serivisi, kubaha abari kugufasha.