Twasuye urutare rwa Ndaba

Urutare rwa Ndaba ruherereye mu karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera, rukora ku tugari tubiri aritwo Gitwa na Nyarugenge ( rugabanya utwo tugari twombi ) naho imidugudu ni Muremera muri Gitwa na Bigugu muri Nyarugenge.

Ni ku muhanda Kigali-Karongi, werecyeza mu mujyi wa Karongi, ukihagera wacyirwa n’urubyiruko rukuze rugusaba ko rwakubwira amateka bakoresheje indirimbo cyangwa ubuhamya busanzwe bavugako babwiwe n’ababyeyi babo.

Bagira bati :” Habayeho umugabo akitwa Ndaba, umunsi umwe hamwe n’inshuti ze bafashe umugambi wo kujya guhakura ubuki bwabaga ku rutare, bishyira hamwe kuko umuntu umwe ntiyashoboraga kuhagera, we n'ishuti ze bafata umugambi wo kwishyirahamwe bakohereza umwe akagenda agahakura akazanira abandi nabo bakamufasha kuhagera, nibwo bafashe imigozi bazirika Ndaba ayimanukiraho ajya guhakura.

Yagezeyo abona ubuki atangira guhakura yirira abandi barategereza hashize umwanya bati Ndaba kutaza byakugendecyeye gute ? undi ati ndi guhakura ndaje mbazanire, bakomeza kurindira nyuma y’igihe bati Ndaba byakugendecyeye gute ? ariko ubwo ndaba akaba yaramaze guhaga ubuki agiye kubasubiza ati ntabwo nabonye ndacyashacyisha, bagenzi be nibwo kugira umujinya barekura ya migozi arahanuka agwaho, Bahitirira ku rutare rwa Ndaba ”

Urwo rubyiruko rukomeza rugira ruti no mu buzima busanzwe umuntu ubeshya cyangwa akagira ubusambo mu buzima bwe bimurangirira nka Ndaba, rukagira inama abantu yo kutagira ubusambo.

Umaze kumva ayo mateka bakwereka inzira imanuka igana hasi aho uba witegeye urutare neza kuva hejuru kugeza hasi aho amazi ava hejuru agwa, bahakoze imiyoboro y’amazi ayakomezanya mu mubande.

Habereye ijisho kuko uhasanga abakerarugendo baje kuhasura bishimira kumenya amateka yaho ndetse no gusura ibindi bice bikikije urwo rutare, ishyamba ry’ibiti bitandukanye  ndetse bakanahafatira amafoto ry’urwibutso.

 

Turakwifuriza kuzasura urutare rwa Ndaba.

 

Jacques MUGIRANEZA ( Photojournalist )

Last modified on Sunday, 09 August 2020 09:37

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd