Ubuvumo bwa Musanze buherereye mu nkengero z’umujyi wa Musanze uzwi nka Ruhengeri. Ni ubuvumo bukurura abantu benshi baza kubusura, kureba ukuntu bumeze. Bwegereye ibirunga, ikirunga kiri hafi cyane uba witegeye ni Sabyinyo.
Dore ibintu 5 ukwiriye kumenya:
1. Ni ahantu kamere
Ubuvumo bwa Musanze bufite imiterere kamere imaze imyaka myinshi, imiterere itarigezwe iremwa n’abantu ni ahantu habayeho kubera iruka ry’ibirunga mu myaka miliyoni 65 ishize bivuye mu kitwa Albertine Rift Valley, akarere u Rwanda ruherereyemo.
2. Uburebure bwa KM 2
Ubuvumo buri munsi y’ubutaka, ahantu harehare hareshya na Kilometero ebyiri, hijimye, harimo ibimera byinshi bihakikije, habonekamo n’inyoni. Hafite ikirere cyiza cyane, hahora hakonje kandi hatuje cyane.
3. Urugendo rw’isaha imwe
Gutembera muri ubwo buvumo bitwara igihe kigera ku isaha, uturutse aho winjiriye naho usohokera. Ni ahantu hateguwe ku buryo byorohereza abashaka kuhagenda.
4. Ubuvumo bwambukiranya umuhanda
Iyo ugenda munsi y’ubwo buvumo ntabwo ushobora gutekereza ko uri guca munsi y’umuhanda wa kaburimbo Musanze-Rubavu. Kandi n’iyo ugenda mu muhanda siwamenyako hari ubuvumo burimo hasi.
5. Ibikoresho byo kwitwaza
Ni byiza kumenya ahantu ugiye uko ukwiriye kugenda umeze. Gutembera mu buvumo bwa Musanze ni byiza kwitwaza ibntu bituma urugendo rwawe ruba rufite umutekano. Mu byo wakwitwaza harimo; ingofero zirinda impanuka, amadarubindi ,ikoti ry’imbeho, urumuri mu ntoki, inkweto z’urugendo.