Ibizubizo 15 bya Gaston Rwaka Kayitaba

Yitwa Gaston Rwaka Kayitaba,ni umunyamakuru atuye ku Musozi witwa Mt Kigali ufite amateka akomeye kuko hari imirwa igera kuri 7 yatuyeho abami b’ u Rwanda harimo Cyirima Rugwe na Kigeli 4 Rwabugiri, nkunda kubona abantu bankikije batekanye(umuryango wanjye, inshuti ndetse n’ abaturanyi)

 

Dore ikiganiro yagiranye na Igicumbi.com

 

1.Ni hehe watembereye mu Rwanda ?

 

Bitewe n’ ubuzima nabayemo nta hantu na hamwe nyaburanga navuga ko ntazi muri uru RWANDA Rwa Gasabo dore n’ u Rwanda rugari nararugenze ahashoboka.

 

2. Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?

 

Nkunda Rugamba Cyprien kuko ni umuntu wakundaga impinduka kandi utararyaga ruswa kugeza aho yemeye kuhasiga ubuzima adatatiriye.

 

 

3. Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda ?

Yewe nubwo ubuzima bwanjye bwagiye burangwa no gutembera ubu sinzi uko byangendekeye maze imyaka igera kuri itanu ntarenga Umurwa usibye rimwe muri 2019 natembereye kuri Nyirangarama nabwo ntabwo naharaye.

Ahubwo ndasaba Gihangamana kongera kunfungurira imiryango maze inzuzi zikera.

 

4. Ni ayahe mafunguro ya Kinyarwanda ukunda?

 

Amateke n’ imyumbati usibye ko byinshi ubu ntakibyita ibya kinyarwanda ahubwo ni imituburano .

Kuri iyi ngingo igitangaje n’ uko ibiryo by’ umwimerere by’ abanyarwanda wabisanga mu Burayi cyangwa no muri Amerika.

Aha ntumbaze uburyo byahageze icyo nzi n’ uko abera ari abahanga bijyaniye imbuto nyayo batuzanira imituburano kuko bazi ko dushonje cyane bityo ntidukeneye ibyiza ahubwo turangajwe imbere na byinshi kugira ngo bitumare isari.

 

 

5. Ni ikihe kinyobwa cya Kinyarwanda ukunda?

 

Nkunda amata nubwo ntayazi neza kuko navukiye ahantu bayashyiramo isukari usibye ko na none ntazi no gukama ariko nkunda inka kugeza naho amase ampumurira neza cyane kurusha n’ imibavu imwe n’ imwe.

 

6. Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?

 

Nitwaza inkoni kuko ifite ibisobanura byinshi kuri njye mfashe urugero rwa Mose.

 

7. Ni irihe torero ribyina Kinyarwanda ukunda?

 

Inganji mu Nganzo iyoborwa na Maso.

 

8.Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze?

 

Mu Ruhengeri iyo mbonye bya Birunga numva ndi I Rwanda nkumva nanahasazira.

 

9. Ujya mu ntara z’u Rwanda,ni ikihe kigo gitwara abagenzi ukunda? Kubera iki?

 

VIRUNGA, Yubahiriza igihe kandi igerageza no kubaha abagenzi.

 

10. Ni uwuhe muhanzi,umwanditsi,umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda? N’igihangano cye ukunda?

 

 

Rugamba Cyprien” Tuguhaye Impundu”indirimbo

Bernard Birasa”Union Africaine” tableau.

 

11. Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda ,wahitamo hehe ? Kubera iki?

 

Ruhengeri hari Climat nziza cyane ! Impamvu ni nyinshi ariko iya mbere n’ ikirere kandi gikubiyemo byinshi.

 

12.Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?

 

Nkunda Kigali Up.

 

13. Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemberamo? Kubera iki?

 

Ethiopia, Ni igihugu gifite amateka adasanzwe kuko nicyo cyo nyine kitigeze gikolonizwa kandi gifite abantu beza bafite umuco w’ ubutwari.

 

14. Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera?

 

Nta na hamwe kuko umusozi ntuyeho nk’ uko nabivuze ufite amateka akomeye kuko watuweho abami ariko nanjye ndahabyariye ndaharereye mpafite inshuti ndetse n’ abanzi icyo nifuza n’ uko nkomeza kuhaba neza.

 

15.Ni hehe uteganya gutembera muri uyu mwaka wa 2020?

 

Ndifuza kugera mu Gakenke ngiye guhemba mabukwe kuko nawe yaje kumbemba ubwo nibarukaga umwana w’ umukobwa nise Isogi Rwaka Gracia.

 

Murakoze cyane.

 

Murakoze cyane.

 

Last modified on Wednesday, 16 September 2020 21:01

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd