Afurika ni umugabane wa gatatu mu migabane minini igize isi, ugizwe n’ubutaka n’amazi, bigize umurage kamere wa Afurika.

Mu nzuzi nini ziboneka muri Afurika zituruka mu bice bitandukanye byose by’umugabane w’Afurika; mu majyaruguru, amajyepfo, hagati, iburengerazuba, iburasirazuba

Dore inzuzi ndende muri  Afurika:

1. Uruzi rwa Nil

Uruzi rufite uburebure bwa Km 6670 , ni uruzi rwa mbere rurerure muri Afurika, rufite ubuso bungana na km2 3,4 miliyoni. Ni uruzi rwamayobera,rugenda rufata amazina atandukaye kubera aho runyura,  rufata isoko yayo mu mashyamba ya Afurika y’iburasirazuba, rugizwe na Nil Blanc na Nil Blue, rwiroha mu Nyanja ya Mediterane.

Uruzi rwa Nil runyura mu Rwanda, Burundi, RDC, Uganda,Tanzania, Kenya, Sudan, Sudan y’epfo,  Ethiopie, Erithrea na Misiri. Uruzi ruriho ingomero nyinshi zitanga umuriro, rukangira nikibaya kera kubera ifumbire iboneka aho rugenda runyura.

Ni uruzi rwafashije mu kuvuka, kubaho ku bivugwa mu mateka ya Misiri, bituma ruza mu nzuzi nini ku isi.

2. Uruzi rwa Congo

Uruzi rufite uburebure bwa Km 4700, gifite ubuso bungana na Km2 miliyoni 3,68. Ni uruzi runyura mu bihugu bya RDC, Repuburika ya Congo Brazaville na Zambia, mu majyaruguru ya Zambia(Katanga) niho uruzi rufata isoko, rukisuka mu Nyanja ya Atalatika. Ni uruzi rugabanya imirwa mikuru y’ibihugu bya Afurika yo hagati ariyo Kinshasa na Brazaville.

3. Uruzi rwa Niger

Uruzi  rwa gatatu mu burebure muri Afurika, rufite uburebure bureshya bwa Km 4 184 n’ubuso bwa Km2 miliyoni 2,26. Ni uruzi runyura mu bihugu bitandatu birimo; Nigeria, Niger, Benin, Mali, Guinée na Sierra Léone. Uruzi rwa Niger rwisuka mu Nyanja ya Atalatika. Ni uruzi runyura mu murwa mukuru w’igihugu cya Niger ariwo Niamey.

4. Uruzi rwa Zambezi

Uruzi rwa kane muri Afurika, rufite uburebure bwa Km 2 574 n’ubuso bwa km2 miliyoni 1,4. Ni uruzi runyura mu bihugu icyenda aribyo; Tanzanie, Malawi, Zimbabwe, Zambie, Mozambique, Namibie, Botswana, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola. Ni uruzi rutangaje cyane, rufite umurage w’isi utangaje wa Victoria Falls… uri hagati ya Zimbabwe na Zambia. Uruzi rwa Zambezi rufite ingomero z’umuriro ziruriho zitanga umuriro mu bihugu byinshi, rwiroha mu Nyanja y’Ubuhinde.

  5. Uruzi rwa Orange

Uruzi rufite uburebure bwa Km 1860 n’ubuso bwa Km2 973 000, ni uruzi rugenda mu byukuri mu bihugu bya Afurika yo mu majyepfo, rwiroha mu Nyanja ya Atalatika.

 6. Uruzi rwa Sénégal

Uruzi rwa Sénégal rufite uburebure bwa Km 1 790 n’ubuso bwa Km 2 337 000, ni uruzi rufite isoko mu gihugu cya Guinée, rukanyura mu bihugu birimo Mali, Mauritanie na Sénégal.

Uruzi rwa Senegal ni kimwe mu byibanze bitanga ubuzima muri Afurika y’amajyaruguru kubera rufite ifumbire nyinshi bigatuma abantu bahinga mu kibaya cyarwo. Ni uruzi rukora urugabano rw’igihugu cya Mali na Mauritanie.

 7. Uruzi rwa Limpopo

Urwo ruzi runyura muri Afurika y’amajyepfo rufite uburebure bwa Km 1700 n’ubuso bwa Km2 413 000, rufite isoko mu misozi ifite ubutumburuke bwa metero 1 800, runyura muri Botswana, Zimbabwe, Mozambique na Afurika y’epfo. Uruzi rwa Limpopo rwiroha mu Nyanja y’ubuhinde.

8. Uruzi rwa Okavango

Uruzi rufite uburebure bwa Km 1600, butuma ruza mu nzuzi ndende za Afurika, ubuso bwa Km2 721 200, runyura mu bihugu birimo Angola, Namibie na Botswana.

 9. Uruzi rwa Volta

Uruzi rufite uburebure bwa Km 1346, rugizwe n’inzirohero eshatu arizo;Volta Blanche ituruka mu karere ka Ouahigouya, Volta Rouge na Volta Noire ituruka mu karere ka Banfora. Ni uruzi runyura mu bihugu birimo; Burkina Faso, Ghana, Côte d’Ivoire, rwiroha mu kigobe cya Guinée rukajya mu Nyanja ya Atalatika.

 10. Uruzi rwa Ogoue

Uruzi rufite uburebure bwa Km 1200,ni uruzi ruva mu gihugu cya Gabon, rukiroha mu Nyanja ya Atalatika

 11. Uruzi rwa Gambie

Ku burebure bwa Km 1130, uruzi rwa Gambie rufite isoko mu gihugu cya Guinée, tukanyura muri Sénégal na Gambie, ni muri Gambie uruzi rurangirira rwiroha mu Nyanja ya Atalatika.

Ifoto y’uruzi rwa Niger mu mujyi wa Niamey(Niger)

Umugabane wa Afurika ufite imisozi miremire iboneka mu bice bitandukanye by’uyu mugabane, akaba ari imisozi imaze imyaka myinshi cyane ibayeho. Abashakashatsi bagaragaza impamvu zitandukanye zagiye zituma iyo misozi ibaho, harimo iruka ry’ibirunga, imihindagurikire y’isi ndetse n’iremwa ryayo. Iy’imisozi myinshi ihereye mu karere kitwa Albertine Rift.

Dore imisozi 10 miremire muri Afurika

1. Kilimanjaro (m 5 895, Tanzania)

Umusozi muremure muri Afurika, ufite uburebure bwenda kungana na  m 6000 ,mu giswahili bawita Kilima Ya Njalo , Umusozi utangaje. Uyu musozi uherereye ku rugabano rwa Kenya na Tanzania ariko agasongero kawo kari muri Tanzania.

Umusozi wa Kilimanjaro ufite udusongero dutatu dutandukanye, kamwe ni Shira kareshya na m 3962 gaherereye mu burengerazuba, Mawezi ifite m 5 149 mu burasirazuba na Kibo irimo hagati. Agasongero ka Kibo cyangwa Agacongero ka Uhuru niko gatuma  igeza ku burebure bwa m5 895 z’ubuhagarike, bigatuma umusozi wa Kilimanjaro wuzuza ibyiza biwutatse.

Ku gasongero ka Kilimanjaro haboneka urubura ariko mu bugenda  rugabanuka, cyane  mu kinyejana cya 20,bivugwako mu mwaka wa 2050,urubura ruzaba rwarashizeho. Umusozi wa Kilimanjaro ni ikirunga kimaze imyaka igera kuri 750 000, kiri mu gace bita African Rift Valley kari mu burengerazuba bushyira amajyepfo y’Afurika.

Ni umusozi ukundwa kuzamukwa n’abantu babigize umwuga, kuzamuka imisozi ,gusa ntabwo biba byoroshye ugomba kumenya uko ubuzima bwawe buhagaze. Ushaka kuwuzamuka unyura mu mujyi wa Moshi uri muri Pariki y’igihugu ya Kilimanjaro.

2. Umusozi wa Kenya (m 5195,Kenya)

Umusozi wa kabiri mu burebure muri Afurila uherereye muri Kenya, ahantu harehare kuri uwo musozi ni muce ka Batian. Iruhande rwaho hari n’indi nsongero nka Nelion ifite uburebure bwa m 5 188 na Lenana 4 985. Uyumusozi nawo ni ibirunga,gusa kuruka biheruka mu myaka miliyoni 2,6 ishize,bayekereza ko cya zimye.

Agasongero kuyu musozi kari muri Pariki y’umwimerere ifite ubuso bwa km2 750, iri ku rutonde rw’imirage y’isi ya UNESCO.

3. Mawenzi (m 5 149,Tanzania)

Uyu musozi uri mu ruhererekane rw’imisozi ya Kilimanjaro, kugrirango uwugereho unyura inzira ya Marangu. Mawenzi ni agasongero kari iburengerazuba.

4. Ruwenzori ( m 5 119,Uganda na RDC)

Agasongero k’uy’umusozi kagizwe n’uruhererekane rw’imisozi iri muri Afurika yo hagati, ku rugabano kamere rw’ibihugu bibiri aribyo Uganda na RDC. Uru ruhererekane rw’imisozi rwari rwariswe n’abanyamisiri ko ari  Imisozi y’Ukwezi. Hamwe na  Km 65 z’ubugari na Km 120 z’uburebure. Agasongero karekare ka Rwenzori kitwa Marguerite cyangwa Umusozi wa Stanley(Mont Stanley).

Rwenzori ni umwe mu misozi idasazwe muri Afurika, igira urubura rugwa umwaka wose,rugafata ubuso bwa Km 21,5.  Ku birenge by’umusozi hari ishyamba rya Tropicale ribamo inkura, ibiti by’imigano habamo kandi amoko atandukanye y’inguge n’inyoni.

5. Umusozi wa Meru ( m 4 565, Tanzania)

Uherereye muri Vallee du grand Rift Africain.Meru ni ikirunga kiruka,giheruka kuruka mu 1910. Umusozi wa Meru witwa kandi Ol Doinyo Orok cyangwa Black Mountain.Gusa izina ryemewe nabwo rikoreshwa hake ni Socialist peak.

6. Umusozi wa Ras Dashan (m 4550, Ethiopia)

Uyu musozi uhererereye muri Ethiopia kuri  Km 500 uvuye Addis Ababa umurwa mukuru,uri muri Pariki y’igihugu ya Simien. Kuwuzamuka ntabwo bigoye cyane, byafasha kwitegura kuzamuka umusozi wa Kilimandjaro.

Twabibutsa ko ku mutwe w’uyu musozi uhasanga udusongero icyenda,hakaba hagwaho urubura mu gihe cy’imvura.

7. Umusozi wa Karisimbi ( m 4 507, Rwanda na RDC)

Umusozi uherereye mu misozi y’ibirunga muri Afurika yo hagati, hagati y’ibihugu bibiriri u Rwanda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kalisimbi ni ikirunga cyazimye, kimaze imyaka irenga miliyoni 8000, kizwiho kuba iwabo w’ingagi zo mu misozi zizwi ku isi. Rimwe na rimwe haboneka urubura n’ibihu byinshi by’umweru. Mu Kinyarwanda bawita umusozi w’Amasimbi.

8. Umusozi wa Elgon (m 4 321, Kenya na Uganda)

Umusozi wa munani mu misozi miremire muri Afurika ni ikirunga cyazimye, icyobo kiri ku mutwe wacyo gifite ahegereye km  5  z’umurambararo. Uyu musozi uherereye mu majyaruguru y’ikiyaga cya Victoria.

9. Umusozi wa Toukbal ( m 4 165, Maroc)

Umusozi wa Djebel Toukbal uherereye mu bitwa bya Toukbal muri Maroc hagati ku ntera ireshya na Km 60  uvuye Marrakech. Kugirango ugere ku mutwe w’uyu musozi bisaba gukora urugendo rungana na km 35 harimo imvune zitari nyinshi.

10. Umusozi wa cameroun (m 4 075, Cameroun)

Hamwe n’ubujyejuru buri hejuru ya m 4000, igihugu cya Cameroun giifte izina ry’uyu musozi muri Afurika. Mu by’ukuri dusanga ibintu byihariye kuri uyu musozi, uriho ishyamba rya Tropicale, habamo ubutayu cyangwa ahantu hatari ibiti, na none ukaza mu misozi minini muri Afurika.

Iy’indi misozi miremire muri Afurika

11. Umusozi wa  Shira, m 3 962,Tanzania

12. Umusozi wa Draken, m 3 650, Afurika y’epfo.

13. Umusozi wa Tibesti, m 3 415,Tchad

14. Umusozi wa Ahaggar, m 3000, Algeria

15. Umusozi wa Sinaï, m 2 641,Misiri

16. Umusozi wa Moco, m 2 619, Angola

17. Umusozi wa  Kompassberg, m 2500, Afurika y’epfo.

 

Ifoto: Imisozi y’ibirunga mu Rwanda

Afurika ni umugabane wa gatatu mu migabane minini igize isi, ugizwe n’ubutaka n’amazi, bigize umurage kamere wa Afurika.

Mu biyaga binini biboneka muri Afurika biri mu gace bita Akarere k’ibiyaga bigari , ni agace kari munsi y’umurongo ugabanya isi mo kabiri muri afurika y’iburengerazuba, akaba ari  n agace gaturukamo amazi abyara inzuzi nini muri Afurika , ari zo uruzi rwa Nili na Congo.

Dore ibiyaga binini muri afurika:

15. Ikiyaga cya Kyoga

Ni ikiyaga gifite ubuso bwa km2 1720, gifite ubujyakuzimu bureshya na metero 5,7.

14. Ikiyaga cya Eduard

Ni ikiyaga gifite ubuso bwa km2 2150, gifite ubujyakuzimu bureshya na metero 117.

13. Ikiyaga cya Kivu

Ikiyaga cya Kivu gifite ubuso bwa Km2 2 700, giherereye hagati y’igihugu cy’u Rwanda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ikiyaga kiri ku butumburuke bwa metero 1460 uvuye ku Nyanja. Ni ikiyaga kireshya na km 90 z’uburebure na km 50 z’ubugari, ubujya kuzimu bureshya na metero 480

12. Ikiyaga cya Tana

Ikiyaga gifite ubuso bwa km2 3 650, giherereye muri Ethiopia, gifite uburebure bwa km 85, n’ubugari bwa km 66. Ni ikiyaga kiri mu karere ka Amhara,  gituruka ku iruka ry’ibirunga, yatumye habaho kubyimba ku butaka maze bubyara imisozi ibiri hashize imyaka igera kuri Miliyoni.

11. Ikiyaga cya Moreo

Ikiyaga cya Moreo ni ikiyaga cya karindwi, gifite ubuso bwa km2 5 120, uburebure bwa km 131 n’ubugari bwa km 56, ubujyakuzimu bureshya na metero 27. Amazi y’ikiyaga cya Moreo giherereye hagati ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambia. Irindi zina ry’ikiyaga ni Mweru.

10. Ikiyaga cya Nasser (Ikiyaga cy’urugomero)

Ni ikiyaga kiri ku mupaka  w’igihugu cya Misiri na Sudani, gifite ubuso bwa km2 5250, uburebure bw’ikiyaga ni km 550, ubujyakuzimu ni m 14.

9. Ikiyaga cya Albert

Ni ikiyaga cya cyenda mu biyaga binini bya Afurika, Ikiyaga cya Albert ni ikiyaga giherereye muri Uganda Albert gifite ubuso bwa km2 5300, uburebure bwa km 160 na km 30 z’ubugari.Ubujyakuzimu muri rusange ni metero 25.

Ikindi gice cy’ikiyaga cya Albert giherereye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, aribyo bituma bagiha akabyiniriro k’ ikiyaga cya Mobutu.  Ni ikiyaga gifite ubukungu bwinshi harimo Peteroli n’amafi menshi ku buryo bituma kiberamo ibikorwa byinshi by’uburobyi.

8. Ikiyaga cya Caria

Ni ikiyaga giherereye hagati ya Zambia na Zimbabwe,gifite ubuso bwa Km2 5400, uburebure bwa km 220 n’ubujyakuzimu bwa metero 78.

7. Ikiyaga cya Rukwa

Ni ikiyaga giherereye muri Tanzania, gifite ubuso bwa km2 5760, ni ikiyaga gifite ubujyakuzimu buto gusa kizwiho kugira umubare munini w’ingona. Kujya mu kiyaga byemerwa mu gihe cy’izuba. Kugera kuri iki Kiyaga wanyura mu gace ka Chunya.

6. Ikiyaga cya Turkana (Ikiyaga cya Rodolph)

Ikiyaga cya Turkana kiri ku mwanya wa gatandatu, giherereye  ku mupaka wa Kenya na Ethiopia, gifite ubuso bwa km2 6 405, uburebure bwa km 290 n’ubugari bwa km 32, ubujyakuzimu bwa metero 110. Bitandukanye n’ibindi biyaga byinshi ni ikiyaga gifite ibirwa bitatu binini, ni ahantu hagiye havumburwa amagufa ya kera amaze imyaka igera kuri Miliyoni.

5. Ikiyaga cya Volta( Ikiyaga cy’urugomero)

Ni ikiyaga gifite ubuso bwa Km 2 8502.

4. Ikiyaga cya Bangwelo

Ni ikiyaga gifite ubuso bwa km2  9 840.

3. Ikiyaga cya Malawi

Ni ikiyaga gifite ubuso bwa km2 30 900, ni ikiyaga gifite ubujyakuzimu bunini muri Afurika, bugera kuri metero 704, muri rusange bugera kuri metero 290.

2. Ikiyaga cya Tanganyika

Ni ikiyaga giherereye hagati yibihugu bine Burundi, Tanzania, Zambia na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ni ibihugu bikikije ikiyaga cya Tanganyika.

Ni ikiyaga gifite ubuso bwa km2 32 900, kikagira uburebure bwa km 677,ubugari bwa km 72,kiri ku butumburuke bwa metero 775 naho ubujyakuzimu bunini  ni metero 1 471,uburi rusange ni metero 570.

1. Ikiyaga cya Victoria

Ikiyaga cya mbere kinini muri Afurika gifite ubuso bwa km2 68 100, giherereye hagati ya Uganda, Kenya na Tanzania, kiri mu gace bita Rift Valley, niho isoko ya Nil Blanc ikomoka, kandi Nil Blanc niyo ifite amazi mezi mu zigize uruzi rwa Nili.

Ikiyaga cya Victora gifite uburebure bwa Km 337, ubugari bwa Km 240, ubujyakuzimu rusange bwa Metero 40, kikaba kiri ku butumburuke bwa metero 1 133 z’ubutumburuke uvuye ku Nyanja,  hakaba hari utuyaga tugera ku bihumbi 3000 turi kuri iki kiyaga. Amazi menshi ari muri iki kiyaga niyo atuma kiza mu biyaga icumi binini ku isi.

Ifoto y'ikiyaga cya Kivu mu Rwanda

Pasiporo ni urupapuro rw’inzira ruhabwa abenegihugu bakabasha kugenda mu bihugu bitandukanye byo ku isi. Iba igizwe n’agatabo karimo impapuro(paji) zikoreshwa ari igihugu cyawe cyangwa icyo ugiyemo bemeza ko winjiye, wasohotse. Hari n’ibihugu ubanza gusaba kubijyamo, ukemererwa cyangwa ukagirwa kwinjira muri byo.

Kwibuka ibihugu wagiyemo

Kashi ziri muri pasiporo yawe ni urwibutso rwiza rw’ibihugu wagiyemo, ibirango biranga iby bihugu wagiyemo. Wibuka ibyiza, ibibi wamenye cyangwa wakoze. Ibihe byiza cyangwa bibi wagize. Ibyo wabonye muri ibyo bihugu hari ibituma wifuza kuzongera kubijyamo cyangwa ukumva warahanze.

Igihe wagiriye muri icyo gihugu

Kwibuka amatariki, ukwezi n’umwaka wakoreye urugendo muri icyo gihugu, iminsi wakimazemo, kwibuka aho waruri igihe iki n’iki, ni ibintu byiza cyane, kuko hari igihe ubikenera maze ukitabaza kureba muri pasiporo yawe.

Uruhushya rwo kwemererwa kwinjira mu gihugu

Ibihugu bisaba kubanza kubona uruhushya (Visa) rwo kubyinjiramo, kashi ikwibutsa uko ubusabe bwawe bwagenze, ibisobanuro watanze kugirango wemerewe cyangwa wagirwe. Iyo wangiwe kujya cyangwa kwinjira  muri icyo gihugu, uko urebye iyo kashi irabikwibutsa, umujinya wagize, ukongera ukibaza impamvu yaba yarabiteye.

Ikibuga cy’indege

Abantu benshi bibuka ikibuga cy’indege yaboneyeho iyo kashi, amasaha yahamaze, umurongo w’abantu yahasanze, ibyiza n’ibibi yakibonyeho, inshuti yahungukiye, ibintu yahariye, ibintu yahaguze n’ibindi. Hari ibihugu babanza ku kubaza ibibazo, kuzuza impapuro kugirango wemererwe ku byinjiramo cyangwa kubisohokamo. Icyo gihe wibuka uko byagenze.  Hari igihe wifuza kuzongera kugera kuri icyo kibuga cy’indege kubera ibyiza wakibonyeho.

Ibyiza/Ibibi wagiriye mu gihugu cyagutereye iyo kashi

Wibuka ibiryo wariye?Wibuka inshuti wabonye? Wibuka uburyo wabuze imodoka? Wibuka ubushyuhe cyangwa ubukonje bw’icyo gihugu? Ibyo ni bimwe  mu bintu umuntu yibuka iyo arebye kashi y’igihugu yagiyemo akibuka ibyiza cyangwa ibibi yahagiriye. Iyo wagize ibihe byiza cyangwa igihe cyarakubanye gito uhora wifuza kuzagisubiramo, kugirango wongere ugitembere ,wishime!

Kwibuka igihugu uheruka kujyamo

Kashi ikwibutsa igihugu uherukamo, ubwonko buhita bukora cyane bukakwibutsa ibintu byinshi wabonye, wakunze, wanze byo muri icyo gihugu.Ntubwo waba wari wagiye mu nama cyangwa mu kazi bukwibutsa uko byakugendekeye.

Ni byiza kwibuka kubika neza Pasiporo yawe yaba uri mu gihugu cyawe cyangwa ikindi wagiyemo.

 

U Rwanda ni igihugu gifite ingagi ziba mu misozi miremire, ni ingagi ziboneka mu birunga, zikaba inyamaswa ziba mu miryango yazo, ubu zibarizwa muzirimo gucika ku isi.

Dore ibintu wamenya ku Ngagi Poppy

1. Poppy yavutse muri Mata 1976

2. Poppy yavukiye mu muryango wa Group 5

3. Yari imwe mu zigize umuryango Royal Famillies

4. Nyina wa Poppy yitwaga Efffie

5. Abavandimwe bayo; Puck (Yapfuye ifite 38), Isabukuru , Cantsbee na Maggie

6. Umushakashatsi Dian Fossey yayivuzeho cyane muri film n’igitabo Gorillas in the Mist.

7.  Dian Fossey yayizeho kuva ikivuka, iri muri zimwe yakundaga.

8. Yabaye mu yandi matsinda nka Susa na Iyambere

9. Ku myaka 41, yabashije kwesa umuhigo mu ngagi zikuze zabyaye.

10. Yaherukwaga kubonwa muri Kanama 2018

11. Basanze yapfuye tariki ya 28 Gicurasi 2019,

12. Yapfuye ifite imyaka 42

Ifoto yavuye ku rubuga rwa This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it." data-hovercard-owner-id="31">The Dian Fossey Gorilla Fund International

Amafoto y'umuco, amateka y'ahantu n'inyubako, ubukerarugendo, ubugeni yafatiwe muri Ethiopia.

Kureba amafoto Kanda hano:

https://www.flickr.com/photos/141807562@N05/albums/72157709008145797

Igikorwa cy’ubukorerabushake ni igikorwa cyo gushishikariza abatuye isi kugira uruhare mu ku bungabunga no gusigasira imirage y’isi. Cyatangiye mu 2008, muri gahunda ya Unesco World Heritage Education Programme kiyoborwa na Unesco World heritage Center ifatanyije na Coordinating Committee for Internationary Voluntary Services, European Heritage Volunteers (Open House) na Better World.

 Ni igikorwa kigenda kiba mu bihugu bitandukanye byo ku isi kikabera ku mirage iba iri muri icyo gihugu, bigategurwa n’amashyirahamwe, ibigo  cyangwa imiryango biba byaratanze imishinga y’ibikorwa by’amaboko,kwigisha, gusigasira uwo murage.

Muri Afurika y’uburasirazuba, iki gikorwa kizakorerwa mu bihugu bitandukanye ari byo:

Uganda :

Muri iki gihugu ibikorwa bizaba inshuro eshatu ku mirange y’isi kamere (Natural Heritage)

Kuva 12-26 Nyakanga 2019, bibere mu ishyamba rya Rwenzori Mountain National Park, bitegurwe na Uganda Vountary Development Association.

Kuva 16-30 Kanama 2019, bibere muri Pariki ya Bwindi Impenetrable National Park, Bitegurwe na Uganda Voluntary Development Association.

Kuva 27 Nyakanga-5 Kanama 2019, bibere muri Pariki ya Bwindi Impenetrable National park, gitegurwe na Faraja Africa Foundation.

Kenya:

Muri iki gihugu ibikorwa bizaba inshuro enye ku mirange y’isi kamere(Natural Heritage),umurage ndangamuco(Cultural Heritage) n’uhuriwe n’umuco na kamere (Mixed Heritage)

-Kuva 3-23 Kamena 2019;bibere mu mujyi wa Mombasa(Mombasa Old Town),gitegurwe na Agape Centre of Hope,

Kuva 04-18 Kanama 2019,bibere mu ishyamba ryitwa  The Kakemega Forest, bitegurwe na Kenia Voluntary Service Organisation

-Kuva 14-28 Nyakanga 2019, bibere mu ishyamba Tsavo Parks and Chyulu Hills Complex, bitegurwe na Kenia Voluntary Service Organisation.

-Kuva 1-15 Nyakanga 2019,bibere mu ku murage w’imbumbe The African Great Rift Valley-The Maassai Mara, bitegurwe na Global Voluntary Development Association.

Tanzania

Ni ibikorwa bizabera ku murage w’umuco uri ku rutonde rw’imirage y’isi ya Unesco.

Kuva 5-14 Kanama 2019, bibere ku murage wa Kondoa Rock-Arts Site, bitegurwe na Unesco National Commision of the United Republic of Tanzania.

Twakongeraho na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), bizaba kuva 1-15 Nyakanga 2019, ibikorwa bizabera Kahuzi Biega National Parks, umurage kamere uri ku rutonde rw’ifite ibibazo (List of WH in danger), bizategurwa na Action de Solidarite d’Appui au Developpement Endogene (ASADE)

Uyu mwaka, Afurika ifite ahantu hagera kuri 19, imishinga 21, byateguwe n’amashyirahamwe/imiryango igera 19 yo mu bihugu 12; Cameroun, Côte d’ivoire, Togo, Kenya, Madagascar, RDC, Nigeria, Tanzania, Uganda, Mozambique, Zambia na Zimbabwe.

Ushaka kugira aho wajya gukora ubukorerabushake wandikira aba biteguye, bakakumbwira amabwiriza,ukareba ku rubuga rwa UNESCO.

 

Kuva tariki ya 29 Mata-5 Gicurasi 2019 mu mujyi wa Addis Ababa (Capital of Africa) muri Ethiopia habereye ihuriro rya kane ry’urubyiruko rw’Afurika ku mirage y’isi. Ni ihuriro ryahuje urubyiruko rugera kuri 34 ruvuye mu bihugu bikoresha igifaransa, icyongereza n’igiporutigali aribyo; Ethiopia,  Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, Algérie, Moroc, Angola, South Africa, Bostwana, Zimbabwe, Namibia, Ile Maurice, Madagascar, Cape Verde, Sao tome &Principe, Niger, Côte d’ivoire, Burkina Faso, Gabon, Cameroun, Nigeria, Tchad, Sénégal, Ghana, Liberia, Guinée Bissau.

Ihuriro ryri rifite insanganyamatsiko igira iti: Harnessing Youth Creativity and Innovation for Safeguarding and Promotion of African World Heritage, yari yateguwe na African World Heritage Fund, UNESCO, Afican Union, n’igihugu cya Ethiopia.

Ku itariki 5 Gicurasi, abaryitabiriye bizihije n’umunsi mpuzamahanga w’imirage y’isi yo muri Afurika (African World Heritage Day).

Dore ibitekerezo ku bukerarugendo burambye  bya bamwe mu bari bitabiriye:

Selamawit Getachew (Ethiopia)

Selamawit Getachew  (Architect Conservator at ARCCH) atuye Addis Ababa muri Ethiopia (Abyssinie, Country of Land of Origins), yize Architecture & Environnment Planning(EP). Akunda gutembera, nk’umuntu ukora mu by’ubwubatsi akunda kugenda ahantu henshi muri Ethiopia ndetse no mu burasirazuba bw’Afurika.

Iyo yatembereye akunda kugerageza amafunguro mashya, kugura ibintu bya gakondo, gushaka ibya kera, kugirango nzakomeze kwibuka urugendo rwanjye no kuba umwe mu muco wabo. Amesegnalehu!

Rakotondraina Hasina (Madagascar)

Rakotondraina Hasina ( Consultante, Volontaire et Activiste) atuye Antananarivo mu gihugu cya Madagascar (L'Ile rouge,Le Plus grand Ile d’Afrique et Pays du Zébus)).

Kuri we ubukerarugendo burambye ni icyibanze cyakwitabwaho mu ruganda rw’ubukerarugendo kuberako bufasha mu iterambere ry’ubucuruzi, Imibereho myiza yabaturage no gusigasira ibidukikije ku wego rw’ahantu ndangamateka, ku gihugu ndetse no ku isi.

Mbere yo kujya ahantu, ashaka mbere na mbere ahantu bakora ubukerarugendo ndangamuco, abaturage bagiramo uruhare, afata imodoka rusange mu kugabanya ibyangiza, akanagura ibikorwa bya gakondo byakorewe aho yagiye.

Abantu bakwiriye gukora ubukerarugendo burambye bemera imyitwarire myiza yubaha ibidukikije mu gihe cy’urugendo (Kugabanya imyanda, kugabanya gupfusha ubusa ibintu, kubungabunga ibidukikije, guhitamo gukoresha ibinyabiziga bitangiza, bakibanda ku bukerarugendo bw’abaturage binyuze mu gusura no gusangira nabo, no kwakirwa n’abaturage wubaha umwimerere w‘umuco wabo. Icyangombwa ni uko ubukerarugendo burambye bwaba icyitabwaho ku isi yose. Missaôtcha!

Muhamed Chum (Tanzania)

Muhamed Chum ( Tour Operator and Guide) atuye  Zanzibar ikirwa kiri mu Nyanja y’ubuhinde akaba ari ikirwa cy’igihugu cya Tanzania (Country of Kilimanjaro and Mwalimu Julius Nyerere). Ubukerarugendo burambye ni uburyo bw’ubukerarugendo bugabanya cyangwa bugakuraho ingaruka zo kwangiza ibidukikije, no kurinda no gusigasira umuco gakondo. Ikisumbuyeho bufasha mu guhanga imirimo mishya ku baturage no guteza imbere ubumenyi bwiza ku baturage.

Nk’umuntu ukora mu gutegura ingendo no guherekeza abakerarugendo, mbere yo gutangira urugendo ,mbanza guha abantu amabwiriza ku bukerarugendo burambye; kubukunda, kubwubaha no kubushyigikira umuco gakondo.

Twigisha abaturage kurinda ibidukikije mu gufasha iterambere no kwigisha abana babo, tubikora buri gihe kugirango twizereko ibidukikije bifashwe neza kuko bitabayeho nta numwe  wazagaruka gusura ikirwa. Ndetse n’ abandi bakora mu bukerarugendo kwita ku bukerarugendo burambye, batangiye no gutera ishyamba rya Mangroves mu rwego rwo kwirinda inkwangu.

Abona hakwiriye kwigishwa abaturage n’abashyitsi mu kurinda ibidukikije no kugabanya ingaruka ryo kwangiza ibidukikije, gushyiraho umuyobora n’amategeko kubakora mu bukerarugendo bose, hakajyaho n’ibihano ku batazabikurikiza mu nzego zose. Gukomeza gukora, gushyiraho ingamba bizatuma habaho gucunga neza ubukerarugendo.

Ubucuruzi, imibereho y’abaturage n ibidukikije ni iby’ingenzi mu iterambere rirambye,hakazamo n’inyungu za bafatanya bikorwa harimo; abasangwabutaka, ubuyozi bw’inzego zibanze, abashyitsi, inganda na leta. Abantu bazakora ubukerarugendo burambye igihe bigishijwe maze bakagira uruhare mu nyungu zivamo no guhanga imirimo mishya. Asante!

NDIAYE Marguerite Rosalie (Sénégal)

Ndiaye Marguerite Rosalie (Journaliste et Directrice d’une Agence de Communication Rosalink) atuye I Dakar muri Sénégal (Pays de laTeranga).

Atangaza ko igihugu cye cya Sénégal, ubukerarugendo ari ikintu kigenda neza, igihugu kiri muri bimwe hantu abantu bakunda gutembereramo  bakabona ibyiza nyaburanga n’imirage myiza. Ibyinshi mu hantu ndangamateka hafite amateka menshi mu mujyi wa Dakar (umurwa Mukuru) no bindi bice by’igihugu.

Kugira ngo ubukerarugendo burambye bugerweho, hagomba kubaho ubufatanye bwa Leta hamwe n’abikorera cyangwa abandi bose bakora mu bukerarugendo kuko baba bazi ibibazo bahura nabyo. Merci

Njeri Mbure ((Kenya)

Njeri Mbure(Founder of the Each One Teach One Movement, Communication and media Professional) atuye I Nairobi mu gihugu cya Kenya (Country of Massai). Atekereza ko ubukerarugendo burambye ari ingamba nziza, zakwibanda ku baturage baho bukorerwa n’ukuntu babona inyungu ivuye mu bukerarugendo, bizatuma ari abaturage ari n ‘abakerarugendo umwe abona inyugu ivuye kuw'undi.

Njeri iyo atembereye, yiyemeza gukora ibikorwa bisigasira imirage cyangwa bifasha abaturage nko gusura abana baho aba yagiye,no gutanga ibitabo byo gusoma ku bana.

Inama atanga ku bandi ni ukubashishikriza gukora ubukerarugendo bibonamo,bubareba bizafasha bakora ubukerarugendo burambye. Abantu bashobora kujya gusura ibidukikije muri pariki, bagafasha mu gutera amashyamba kandi abakerarugendo bakwiriye kubaha umuco w’abandi baba basuye. Asante Sana!

Rim KELOUAZE (Algérie)

Rim Kelouaze (Consultante dans le domaine du Patrimoine)  atuye mu mujyi wa Alger mu gihugu cya Algérie (La terre des Berbères,Pays du Mosquée Ketchaoua et du Timgad, le 42 e pays le plus écologiquement propre de la planète et le 1ier parmi les pays arabes).

Rim atangaza ko ubukerarugendo burambye mu isi , ari uko ubumenyi bwakoreshwa hamwe n’ibikoreshwa, gukomeza gukorana n’abaturage ari uburyo busumba ubundi bwahitwamo.

Gukora ubukerarugendo burambye ni ukwisanisha n’abaturage baho wasuye, kuba mu buzima bwabo, ukagira ubundi bumenyi bw’ ubuzima utari usanzwe ubaho. Merci!

Jude Ahor (Nigeria)

Jude Ahor (Customer Support Specialist for SAP) akomoka mu mujyi wa Abuja mu gihugu cya Nigeria (Country of Igbo, Géant de l’ Afrique and 1st producing of Petroleum in Africa).

Ubukerarugendo burambye ni ubwo umukerarugendo akora yasuye ahantu agakora ibikorwa bifite ingaruka nziza ari ku bidukikije, ku mibereho y’abantu baho,no kwiterambere ryaho.Ubukerarugendo bukwiriye kwita ku bintu byibanze byaho umuntu aba yasuye, ibinyabiziga ukoresha, amacumbi, ibyo urya, imyidagaduro, ibyo ugura. Bushobora kuba ubukerarugendo bwo kwishimisha, bubyara inyungu cyangwa bwo gusura inshuti n’abavandimwe.

Inama atanga ku bandi ni ukumenya ko ibidukikije biri mu by’ingenzi mu bukerarugendo, hatabayeho ahantu ho gutemberera ubukerarugendo sibwabaho. Byombi ahantu kamere (ku mucanga, mu mashyamba, no mu mazi), ahantu ndangamateka, ibisigazwa by’amateka bigomba kurindwa kugirango bibe ibintu birambye. Thank you.

Celina Pires (Cape Verde/Cabo Verdo)

Celina Pires (Vice-President of the University Student Association of Santa Cruz and Administrator of Local Heritage Initiative on Social Media) atuye mu mujyi wa Praia mu gihugu cya Cape Verde (La Diva aux Pieds nus, Paradis sur la terre et Le Pico do Fogo).

Ubukerarugendo burambye ni ugutembera ahantu ukangira ingaruka nziza ku bukungu, ibidukikije n’imibereho y’abaturage. Gusura ahantu ndangamateka maze ugafata ingamba zo kugira ibikorwa byiza ku baturage no kubidukije, ukagerageza kuzamura ubukungu bwaho, ukagura ibintu bikorerwa aho, ukarya ibihakomoka . Bifasha mu gusangira ubumenyi hamwe n’abandi, ukunguka byinshi ku muco wabo n’imyemerere yabo

Inama aha abandi  mu gukora ubukerarugendo burambye ni; Kubaha umuco n’abaturage byaho watembereye, Kugura urwibutso ukeneye, Kwirinda kwangiza ibyo usanze. Obrigado.

Umunyarwanda NDAHIMANA Gilbert niwe witabiriye iri huriro, yashinze Umurage Wacu Group ukora mu kumenyekanisha no kubungabunga imirage n'ubukerarugendo by’u Rwanda (Country of Thousand Hills/Pays des Mille Collines) na Afurika muri rusange. Murakoze.

Ni ngombwa kubaho wiga kubaho wenyine igihe ari ngombwa mu buzima, kuko birigisha, birafasha mu byo ukora, uko ubana n’abandi, ibyo uhura nabyo byaba byiza cyangwa bibi.

Hari igihe bigora kubona umuntu mwatemberana kubera impamvu zitandukanye, ibyo ntabwo byaguca intege. Ati ubwo mugenzi wanjye cyangwa bagenzi banjye batabonetse reka  nanjye mbireke kandi wari umaze iminsi ubyitegura, ubitekereza.Ntibizakubuze gufata ibyo wateguye kwitwaza maze witemberere.

Dore ibyiza 10 byo gutembera wenyine:

1. Gufata ibyemezo

Gufata icyemezo cyo gutembera wenyine nuko uba ubona aribwo ubonye umwanya, undi cyangwa abandi babuze.Uzumve ko nawe wabishobora wenyine kandi ko udakwiriye gutegereza kugendana n’abandi igihe cyose. Umuntu utembera wese aba ari umuntu uzi gufata ibyemezo mu buzima.Kwigirira icyizere.

2. Kucunga umutungo wawe

Iyo watembereye wenyine, umenya uko ukoresha ibyo witwaje, kumenya umufuka wawe uko uhagaze! Muri byose wirinda kubisesangura, ukaba uziko ikizakubaho uzakirengera.Ntakwifuza ngo iyo nzana na kanaka aba amfashije iki? Ni wowe ukwiriye kumemya ibyo witwaje nuko ungomba kubikoresha n’igihe bizashirira.

3. Kunguka inshuti

Ikintu cy’ingenzi cya mbere mu gutembera ni ukunguka inshuti, waba uri umukobwa cyangwa umuhungu,umuntu wese muri rusange  ni ngombwa ko wakunguka inshuti zaho watembereye. Ari abo mwasangira, mwaganira, mwasohokana. Nkuko hejuru byavuzwe, umuntu utembera aba azi kwifatira ibyememezo, aba akuze mu bitekerezo, abazi kuvuga Yego na Oya! Gusa Ni iby’agaciro gutemberana n’umukunzi wawe cyangwa inshuti zawe!

4.Kwishima cyane

Gutembera wenyine ni igihe cyiza cyo kwishima.Umuntu wese ari umuto, umwagavu, ukuze akwiriye kwishima mu buzima. Igihe watembereye wenyine, ntabwo uba ureba kuruhande ngo kanaka ara ndeba Abantu bazamvuga cyangwa barambuza,baramvana hano tujye ahandi. Wishima uko ushaka, ugakora icyo ushaka wumva kikunejeje.

5. Guhitamo ahantu utemberera

Kwifatira icyemezo cyo gutembera wenyine bigufasha kwihitiramo ahantu watemberera wowe ubwawe. Hakubera heza cyangwa habi ni wowe uba wahahisemo ntawe uhashinja.Gutembera wenyine byigisha kwihangana.

6. Kuganiriza abantu

Gutinyuka kuganiriza abantu ni ikintu cyiza iyo watembereye wenyine kuko bituma ubasha kuvugana n’uwo ushaka, kuyoboza, kugura, gusobanuza byose bigufasha kuganiriza abantu.Iyo ari naho ukoresha ururimi rw’amahanga uratinyuka ukaruvuga.

7. Kwitegereza neza

Iyo watembereye wenyine ni umwanya wo kwitegereza ibinyu byose,ukabireba uko ubishaka ntawe ukwirukatsa ngo tugende.Bituma ubasha kumenya neza ukunguka ubumenyi ku kintu.

8. Kuruhuka neza

Icyigenzi mu gutembera ni ukuruhuka,ni byiza ko igihe watembereye wenyine uruhuka neza,ugashyira ubwenge ku gihe, ukitekerezaho,  ugatekereza imbere hawe, umuryango wawe, akazi kawe,igihugu cyawe n isi yawe.Ubaho uri umuntu uzi gushyira mugaciro.

9. Kurya no kunywa ibyo ushaka

Guhitamo ibyo kurya no kunywa ushaka ntawe ubanjije kubaza,ntawe ukubaza ibibazo byinshi; ntimba urabishobora? Urabimara? Cyane cyane nko ku mafunguro mashya, ni byiza guhitamo ikintu wumva ushaka, utaruzi, bituma umenya gutinyuka ibintu bishya.

10. Kuryama neza

Nibyo pe! watembereye wenyine uryama neza, ukabyukira igihe ushakiye kuko uba waryamiye n’igihe ushakiye.Nta muntu ugusakuriza cyagwa ukubaza ibintu byinshi.

Ibihe byiza kubazatembera bonyine!

 

Nyuma yo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli mu rugo, wasangiye n’inshuti n’abavandimwe bawe mwishimye. Muri Kigali hari ahantu wahitamo heza ho kujya kwishimira  ku munsi w’ikiruhuko. Ahantu ho kuruhuka mu mutwe, gutembera wenyine, kuganira n’inshuti cyangwa n’umuryango wawe.

Dore ahantu 5 ushobora guhitamo:

1. Fazenda Sengha( Mont Kigali)

Ku musozi wa Kigali (Mount Kigali) hazwi ku izina ryo ku Mafarasi, ni ahantu ho kujya kuruhukira ku  munsi w’ikiruhuko, kuko hari ibyangombwa byose bifasha umuntu kuruhuka; ibyo kurya, ibyo kunywa, aho kuryama(camping), ukagenda ku ifarashi, kurasa imyambi, kugenda ku migozi. Ni ahantu hafasha abantu kuruhuka neza, gutekerereza cyane kubera ikirere cyaho, hakikijwe n’imisozi, ishyamba. Uzamukira haruguru ya Sitade ya Kigali aho imodoka zihagaraga (Ku Ryanyuma).

2. Juru Park (Umusozi wa Rebero)

Juru Park ku musozi wa Rebero ni ahantu ho kujya ku ruhukira,hari ubusitani bwiza, indabyo nziza cyane. Ni ahantu bakira abantu benshi (abana,abakuru), ari umuntu ku giti cye, itsinda se, witwariye ikintu cyo kwicaraho, ibintu byo gukinisha se. Haba ibyo kurya byose ku buryo bifasha umuntu ugiyeyo. Uzamukira I Gikondo,  ni iruhande rwa Antene ndende uba ureba ziri kuri uriya musozi.

3. Ijuru rya Gasogi Bar

Ahantu ho gusohokera ku musozi wa Gasogi, ku bantu bashaka kujya kumenya ahantu hashya, kurya  amafunguro atandukanye. Ijuru rya Gasogi Bar ni ahantu bazwiho kotsa neza! Utambika umuhanda wa Remera-La Palice Hotel-Masaka/Kabuga ,ni hafi y’isoko rishya ryo ku Mulindi. Ni ahantu abantu bose bazi mur ibyo bice!

4. Hotel Les Pyrénnées (Ku musozi wa Jali)

Ku musozi wa Jali, Abantu bakunda gutemberera ahantu hatuje hari ikirere cyiza cyane kubera ishyamba riri hafi yaho. Le Pyrenne bafite ubusitani bwiza, ibiti byiza byo kwicaramo bituma kuhasohokera wumva ugubwe neza. Abantu baturiye Gatsata, Jabana, Kabuye na Gisozi ndetse n’ahandi hose niho hantu bahitamo kujya. Uzamukira Karuruma ugana haruguru I Gihogwe

5. Kanyinya Hills Hotel

Gutembera ku musozi wa Kanyinya, ahantu hafi ya Kigali, uba witaruye ibintu byinshi. Ni ahantu hari ubusitani bwiza bugizwe n’ibiti byiza ndetse n’indabyo bituma haba akayaga keza cyane. Kanyinya Hills Hotel bategura amafunguro atandukanye, abashaka ibyo kurya no kunywa biraboneka kandi ku giciro cyiza. Ni hafi y’umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu, ukimara kuzamuka ahantu haterera uvuye ku giti Kinyoni!

 

Page 8 of 35

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd