Inzovu ni inyamaswa ziba muri pariki mu bihugu bya Afurika akaba ari inyamaswa zirimo gucika ku isi kubera abantu bagenda bazica,ikibazo cy'ihindagurika ry'ibihe.

Inzovu Tim yabaga mu gihugu cya Kenya mu gace k’amajyepfo, ikaba yari ikuze mu nzovu z’ingabo.

Dore ibintu 10 wayimenyaho

1. Inzovu Tim yafatwaga n’icyitegererezo.

2. Tim yakoreweho ubushakashatsi bwinshi kugirango bamenye imibereho yazo.

3.  Muri Pariki ya Amboseli National Park niho habaga inzovu Tim.

4. Inzovu Tim yasurwaga cyane n’abamukerarugendo.

5. Tim ni inzovu yitondaga cyane

6. Nyuma yo gupfa igiye gushyirwa mu ngoro ndangamurage y’igihugu mu rwego rwo kuzigisha no kumurikwa.

7. Yapfuye ifite imyaka 50

8. Yapfuye ifite ibiro biri hagati 72-73 kg.

9. Yapfuye tariki ya 4 Gahyantare 2020

10. Inzovu yapfuye urupfu rusazwe ishaje.

 

Ifoto:Internet

Erah Mbuthia ni umunyakenya utuye mu mujyi wa Nairobi, ukora ibijyanye no kumenyekanisha umuziki na filimi akoresheje ikoranabuhanga. Yatembereye  mu gihe cy’iminsi mikuru yishimira igihugu cy’u Rwanda

Erah yamaze iminsi itanu mu Rwanda aho yasuye ahantu hafite amateka, ahantu nyaburanga hatandukanye mu gihugu.

Ni hehe watembereye mu Rwanda

Natembereye ahantu henshi ari muri Kigali n’I Rubavu mu ntara y’uburengerazuba

Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana.

Mu mateka y’uRwanda umuntu nzi cyane ni Perezida Paul Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi

Ni ayahe mafunguro ya Kinyarwanda ukunda?

Nakunze isombe n’igitoki

Ni ikihe kinyobwa cya Kinyarwanda ukunda?

Ehhhh nakunze Mütsing

Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?

Iyo ntembereye nitwaza mbere na mbere Telefone, amalunete, agakapu n’amazi

Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze

Mu Rwanda ahantu natembereye nkumva ndahakunze ni I Rubavu ku mashyuza,nakunze kujya muri ariya mazi ashyushye.

Ni uwuhe muhanzi,umwanditsi,umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda? N’igihangano cye ukunda?

Mu bahanzi bo mu Rwanda, naje nzi Ambassador Choir, igira indirimbo nziza zihimbaza Imana. Iririmba mu giswahili niyo mpamvu nayikunze.

Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemeramo? Kubera iki?

Nifuza gutembera mu gihugu cya Seyshelles na Egypte. Nshaka gusura ibyiza nyaburanga byaho, kumenya umuco wabyo.

Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wageze?

Mu Rwanda ahantu hafite amateka nasuye nkamenya ibyabaye mu gihugu ni ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruri ku Gisozi.

Ni hehe uteganya gutembera muri uyu mwaka wa 2020?

Nkunda gutembera cyane,  uyu mwaka ndashaka kuzatembera mu kindi gihugu cyo mu karere.

Murakoze

Murakoze namwe.

 

Amafoto y'imirage n'ubukerarugendo yo mu bihugu; Rwanda, Ethiopia, Egypt na Kenya yafashwe mu mwaka wa 2019.

 

Kanda hano; https://www.flickr.com/photos/141807562@N05/albums/72157713022656006

 

 

Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo ndangamuco ni byiza ku menya amaserukiramuco aba mu bihugu bitandukanye, ku buryo umuntu abishoboye, abashaka kujya kuyitabira.

Amaserukiramuco ni ibirori byo kwerekana umuco, ubugeni bwo mu bihugu bitandukanye, kandi haba hatumiwemo n’abahanzi bakomeye bavuye hirya no hino bakaza gutaramira abaturage. Buri serukiramuco riba ifite intego, icyo rigamije, ryigisha, ryamamaza gifasha abaturage.

Umuryango w’ibihugu by’ibiyaga bigari byo muri Afurika ni umuryango uhuza ibihugu by’u Rwanda, Burundi na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Burundi

1. Umuganuro Festival

Iserukiramuco ryo gusangira amasaka no kubyina, ni iserukiramuco rifite inkomoko ku bwa bami ba kera kandi rigafasha kuzirikana umuco n'amateka by'igihugu cyabo.

2. Festicab

Iserukiramuco ryo kumenyekanisha u Burundi binyuze muri cinema, ni iserukiramuco riba mu mpeshyi buri mwaka.

3. Festival Buja Sans Tabou

Ni iserukiramuco ry'ikinamico, rikitabirwa n'abakinnyi batandukanye, ni iserukiramuco rikunda kuba mu kwezi kwa Mata. Ni iserukiramuco ribera ahantu hatandukanye mu gihugu cy'u Burundi.

Rwanda

Kivu  Sunset Music Festival/Kivu Festival (Rubavu)

Kamena, Ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu! Iserukiramuco ribera mu mujyi wa Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Ni iserukiramuco rihuza abavanga umuziki (Djs)  bakomeye mu Rwanda, mu karere no ku isi, bakaza gushimisha abantu bavuye imihanda yose baje kwishima, kubyina, kurya, kunywa no gutembera ku mazi. Iserukiramuco ryogufasha abantu gutembera u Rwanda, haba hateguwe n’uburyo bwo gutwara abantu bashaka kugenda bakamarayo weekend yose.

Ubumuntu Arts Festival (Kigali)

Nyakanga, Iserukiramuco ry’ubutumwa ry’amahoro, bwo kubana mu  mahoro, mu bworoherane twese abatuye isi. Ubutumwa butambuswa binyuze mu buhanzi, ikinamico, ubugeni, imbyino  n’ibindi  bifasha kwigisha abantu kubana mu mahoro.

Iserukiramuco ryitabirwa n’abahanzi bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku isi, rikunda kuba mu kwezi kwa Karindwi.

Kigali Up Festival (Kigali)

KigaliUp,  iserukiramuco ry’umuziki wo mu njyana ya Kinyarwanda, ya kinyafurika, ya kizungu, Reggae, Zouk n’izindi. Ni iserukiramuco rimaze kumenyekana hano mu gihugu no ku isi kubera rihuza abahanzi bakomeye bo mu Rwanda n’abanyamahanga bafite inkomoko muri Afurika.

Ni iserukiramuco riri ku rwego rw’amaserukiramuco abera I Burayi na Amerika, riba weekend yose, mu busitani ahantu abantu bicara bakumva indirimbo, bakabyina, bakamenyana, bagasangira ibyo  kurya no kunywa. Haba hateguwe ahantu abana bidagadurira n’abakuru bafite ahabo, ahantu ho kugurira imitako n’ibindi byinshi.  Rikunda kuba muri Nyakanga cyangwa Kanama.

Umuganura Festival (Nyanza)

Kanama, iserukiramuco  ryo gusangira ryatangiye kera aho umwami yaganuraga imyaka yeze(amasaka cyangwa uburo) agasangira n’abagaragu n’abaturage b’igihugu cye,bagaha abana amatan detse bakarya umutsima (Rukacarara).

Umuganura ni umuhango wo gusagira amafunguro ya Kinyarwanda, ufite intangiro mu gihe cy’abami, aho bahuraga bagasangira kubera imyaka y’abaga yeze.

Umuganura wizihirizwa I Nyanza (Umurwa w’abami), haba hateguwe n’igitaramo nyarwanda cyizwi ku izina Inyanza Twataramye, ukaba wizihizwa kuwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Munani.

Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

1. Kinshasa Jazz Festival (Kinshasa)

Iserukiramuco ry’indirimbo zo mu jyana ya Jazz,ribera I Kinshasa mu murwa mukuru wa RDC, ni iserukiramuco ryatangiye mu 2016, rikunda kuba mu mpera z’impeshyi.

2. AMANI Festival (Goma)

Iserukiramuco ryo gusakaza amahoro mu gihugu cya RDC cyane cyane muri Kivu zombi, ni iserukiramuco ryatangiye mu 2013, riba iminsi itatu rikarangwa n’imbyino, kumurika ibihangano by’ubugeni,rikitabirwa n’abahanzi b’abanyekongo, abanyarwanda, abo mu karere cyangwa mpuzamahanga.

Iserukiramuco rya Amani riba mu kwezi kwa Gashyantare buri mwaka,  rigashyushya abaturage baturiye umujyi wa Goma ,Rubavu, Rubavu baba bishimiye ibyo birori ndetse n'abandi baza baturutse imihanda yose.

3. Festibuk (Bukavu)

Iserukiramuco ry’abahanzi baturuka mu karere k’ibiyaga, ni iserukiramuco ry’imbyino, ubugeni, imikino gakondo, gusetsa, filimi,  byose bifasha abaturage kwishima. Festbuk yatangiye mu 2010 rikunda kuba mu mpeshyi muri Kamena –Nyakanga.

 

Ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (East Africa Community), aribyo Kenya, Uganda, Rwanda, Burundi, Tanzania, Sudani y’epfo. Ni ibihugu bifite amateka menshi, ibihugu bifite abaturage benshi bafite ibyo bahuriyeho mu mibereho, umuco, amateka.

Kenya

Ingoro Ndagamurage ya Nairobi (Nairobi)

Ingoro Ndangamurage ya Nairobi (Musée Nationale de Nairobi)  yafunguwe tariki ya 22 Nzeri 1930. Ni ingoro nini kandi ifite ibintu bitandukanye biranga abanyakenya.

Ni ingoro ifite igice cy’ibidukikije kigizwe n’ibiti bitandukanye bimaze imyaka myinshi, habamo ahantu ho kwicara, ibiti by’imiti, inyamaswa. Ni igice cy’imbere mu nzu kigararagaza amateka n’umuco by’abanyakenya.

Ni ingoro ifite amateka maremare hagati y’abanyakenya n’abakoroni.

Ingoro ya Gari ya Moshi  (Nairobi)

Ingoro Ndangamurage ya Gari ya Moshi  (Musée du Chemin de fer de Nairobi ) igaragaza ibikoresho bya gari ya moshi zabayeho muri Kenya byose bicungwa n’ikigo East African Railways and Harbours Corporation.

Ni mu 1971, iki kigo cyahisemo gushyira ahantu kizajya kigaragarza ibikorwa byacyo hafi y’ikigo abagenzi bategeramo Gari ya Moshi I Nairobi.

Mu mwaka 2006, habayeho kugurisha iyi ngoro maze yegurirwa Ikigo gishinzwe ingoro Ndangamurage muri Kenya.

Amasaha bakora ni buri munsi 8h45-16h45.

Ingoro Ndangamurage ya Kisumu ( Kisumu)

Ingoro yashinzwe mu 1980, ni ingoro ifite ibice bitandukanye bigaragaza imibereyo y’abanyakenya bo muri ako gace, bakikije ikirwa cya Winam.

Ingoro ndangamurage ya Kisumu ifite ibyerekeranye n’inyamaswa ndetse n’umuco, n’amateka bigaragaza imibereyo y’abanyakenya.

Ingoro Ndangamurage Fort Jesus (Mombasa)

Ni ahantu hubatswe n’abanyaporitigali mu 1593-1596 ku mabwiriza y’umwami wa Espagne na Portugal, mu kurinda abakwinjira muri icyo kirwa cya Mombasa giherereye mu Nyanja y’ubuhinde. Hahawe izina rya Ordre du Jesus kubera idarapo ryabaga ku mato yabo.Ibikorwa bya gisirikare byamaze imyaka igera muri 300.

Ingoro Ndangamurage Fort Jesus ifite amateka menshi hagati y’abazungu, abarabu n’abaswahili (abanyakenya) babaga aho. ifite  ibice byimbere bifite amateka, inyubako zaho, imbunda zihari, uko hubatse n’ibindi byinshi cyane.

Ubu iyo ngoro iri mu mirage y’isi icungwa na Unesco kuva mu 2011.

Rwanda

Ingoro Ndangamurage y’imibereho y’abanyarwanda (Huye/Rwanda)

Ni ingoro yashinzwe Tariki ya 18 Nzeri 1989 iherereye mu majyepfo y'u Rwanda  mu mujyi wa Huye, mu birometero 132 uvuye I Kigali.

Ni ingoro irimo ibice bitandatu:Icy’amateka, imibereho y’abanyarwanda, ibisigazwa bya kera. Ni ingoro ifasha abana ndetse n’urubyiruko mu guteza imbere umuco wo gusigasira no kumenyekanisha umurage w’u Rwanda

Ingoro ndangamurage y’Amateka y'Urugamba rwo  Guhagarika Jenoside ( Kigali/Rwanda)

Ni ingoro ifite ibice bitandukanye byose bifite ibisobanuro, ukinjira ubasha kumenya ko ari mu rugo rwakira abarugana.Ni  ibyumba 9 bigiye birimo amateka y’urugamba kuva mu tariki ya 1 Ukwakira 1990-kugeza tariki ya 19 Nyakanga 1994 hagiyeho guverinoma y’Ubumwe y’Abanyarwanda. Muri ibyo byumba harimo ibigusobanurira iby’amasezereno ya Arusha, imitwe y’ingabo n’abayobozi bazo bagiye bafata ahantu hatandukanye mu Rwanda, aho bagiye barokora abantu, ahantu hagoranye mu mirwano, ubufatanye bw’abasivili n’abanyamahanga  mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, imbunda zakoreshejwe n’ibisobanuro by’amashusho agenda agaragara haba mu nzu no hanze mu busitani.Yafunguwe na Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame tariki ya 13 Ukuboza 2017.

Burundi

Ingoro Ndangamurage Nkuru ya Bujumbura (Bujumbura National Museum) Bujumbura.

Abantu benshi bayizi kuri Musee Vivant, ni ahantu hagizwe naho kororera inyamaswa n’ingoro ndangamurage. Inyamaswa zihaboneka ni ingona, inkende, ingwe, utunyamasyo, inzoka,  amafi,….

Ni ingoro yashinzwe mu 1977,ifite ubuso bwa 3ha, haba ibiti by’amoko menshi, inzu ya Kirundi,rugo,imitako ya Kirundi biraga umuco (akarorero)k’abarundi. Iherereye muri Komini Rohero mu mujyi wa Bujumbura. Ni hamwe mu bantu haranga umuco ‘abarundi mu mujyi wa Bujumbura,ifungura iminsi yose kuva 8am-5pm.

Ingoro ndangamurage ya Gitega (Musée National de Gitega) Gitega.

Mu Kirundi bayita Iratiro ry’akaranga k’Uburundi! ni ingoro ndangamurage y’uburundi, iherereye muri Gitega yashinzwe ku mategeko ya gikoroni mu 1955.

Ni ingoro ndangamurage yashinzwe hagamijwe gusigasira ubugeni bwa Kirundi, hirirwa iterambere ryazaga no mu mibereho y’abarundi. Ingoro igizwe n’ibyakera, ibikoresho by’amateka bya kera, ibyavuye mu ngoro z’abami.

Uganda

Ingoro  Ndangamurage ya Uganda ( Kampala)

Ingoro ndangamurage ya Uganda( Uganda Museum) imwe mu ngoro za mbere muri aka karere,  iherereye I Kampala, igaragaza impurika ry’imibereho, ibintu kamere, amateka, umuco, umurage ndangamuco by’abanya Uganda.

Ni ingoro yashinzwe mu 1908 nyuma yuko Governor George Wilson asabye ko inkuru zose zishimishije zivuga kuri Uganda zabikwa. Mu bindi bamurikamo harimo ibikoresho by’umuziki, intwaro, imyambaro n’ibindi.

Ni ingoro igaragaza imyubakire ya kera y’abanyauganda mu duce dutandukanye tw’igihugu, amoko yabo, uburyo bubakaga,  babagaho. Ingoro yatangiye mu gihe cy’abakoroni b’abongereza.

Ingoro Ndangamurage y’Isooko ya Nili (Jinja)

Ingoro ndangamurage y’isoko ya Nili (source of the Nile Museum). Ni ingoro ihererye I Jinja, igaragaza ibintu bitandukanye byaho uruzi rwa Nili runyura muri Uganda. ingoro igashyirwa mu mujyi wa Jinja ucamo urwo ruzi.

Tanzania

Ingoro Ndangamurage ya Dar Es Slaam (Dar es Salaam)

Ingoro Ndangamurage ya Dar es Salaam,yashinzwe mu 1934 na guverneri wa Tanganyika Harold Mac Michel, yafunguye amarembo ku baturage mu 1940. Ni ingoro yari yitiriwe umwami George V, imwe mu modoka ye iri nu impurikwa mu ngoro. Impurikwamo ibiranga umuco w’abanyatanzaniya,ibibumbano by’abatanzania n’ibyabashinwa bya kera.

Ingoro y’icyaro (Dar ES Salaam)

Kijiji cha Makumbusho/ Ingoro y’icyaro (Musee du village)  ni ingoro yashinzwe mu  1967, ni ingoro iri mu mujyi rwa gati. Igaragaza imibereho y’abanyatanzania, amateka, umuco, imyubakire itandukanye.

Ni ingoro igira gahunda yo kwerekana ibyino za  gakondo, aho bacururiza imitako ikorerwa muri Tanzania.

Ingoro Ndangamurage y’Amateka Kamere (Arusha)

Ingoro yafunguwe mu 1987, Iherereye I Arusha, igira impurika rihoraho harimo n’irya L’evolution de l’homme.

Ingoro Ndangamurage y’ibyemezo bya Arusha

Ingoro Ndangamurage y’ibyemezo bya Arusha (Musée de la Déclaration d'Arusha) yashinzwe mu 1977, uhasanga amateka y’igihe cy’ubukoroni muri Tanzania,guharanira ubwigenge, ibyemezo bya Arusha,aho perezida Julius Nyerere yavugiye ijambo rya gahunda ya politiki ye.

Ingoro ya Nyerere

Ingor ya Nyerere(Musee Nyerere)  yashinzwe mu 1999, iherereye I Butiama, aho perezida wa mbere yavukaga kandi ari naho ahabye. Ingoro impurika ibyerekeranye n’ubuzima bwihariye, bwa politiki  byerekeye kuri Nyerere.

Sudani y’epfo

Ntabwo turabasha kumenya ingoro ndangamurage ziba muri Sudani y’epfo!

Abihayimana bazwi ku izina rya Abakarumerita bari muri Karumeli ya Kigali (yiragije Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu)  iherereye I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Ni umuryango washinzwe mu Rwanda mu mwaka wa 19..,ufasha abana ba bakobwa kwiha Imana bisunze umutagatifu Tereza.

Mu mirimo ya buri munsi irangwa no gusenga, bagira n’umwanya wo gukora ibindi bikorwa bitandukanye bifasha umuryango w’abatuye isi, muri byo ni ugufata umwanya wo kwandika ibitabo bivuga ku mateka y’abatagatifu cyangwa y’iyobokamana muri rusange, igitambo cya Misa kiba buri cyumweru, amasengesho atandukanye bagira yitabirwa n’abandi bantu babishaka.

Mu bitabo usanga muri iyi Karumeli ni ibivuga kuri Tereza w’Umwana Yezu, Tereza wa Avila, amateka y’umuryango wabo,  ibitabo bivuga ku jambo ry’imana,….

Ibyiza byo gusoma ibi bitabo bifasha mu kumenya amateka ya Mt Tereza, gukunda Mt Tereza, kwambaza utagatifu Tereza, kumenya gusenga, kumenya impamvu yabaye umutagatifu, kumenya Yezu na Bikira Mariya.

 

Karumeli ya Kigali iherereye I Nyamirambo, umanutse kuri ERP, hepfo gato muri metero 10.

Bakira abantu kuva kuwa Mbere-Kuwa Gatandatu.

Ushaka ibitabo wabariza kuri 07820 59 667, email:This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

Mu ruhererekane rw’imisozi ya Ndiza mu karere ka Muhanga, wakoze urugendo, watembereye muri ibyo bice, bwakwiriyeho uri mu rugendo  ni byiza gushaka ahantu waruhukira, ahantu wacumbika ,bikazagufasha gukomeza gahunda zawe bukeye. Gana mu Rugo kwa Bourguet.

Mu rugo kwa Bourguet ni ahahoze icumbi ry’umupadiri w’umubiligi witwaga Bourguet wakoze ibikorwa byidashyikirwa, by’iterambere muri ako karere.

 

Ibyumba

Ibyumba byiza, bihendutse kandi bishashe neza, ahantu hari umutekano uhagije kandi uba witegeye iyo misozi. Gucumbika muri uru rugo  birahendutse cyane.

Icyumba kidasazwe

VIP Room! Icyumba Padiri Bourguet yararagamo ni icyumba kirimo bimwe mu bikoresho bya padiri yakoreshaga mu buzima bwa buri munsi.

Witegeye imisozi ya Ndiza, ureba imirima iri kuri iyo misozi, amashyamba, imigezi iyisumaho n’ibindi byiza biboneka muri ako gace.

Mu rugo kwa Bourguet ni hafi y’ibitaro bya Gitega, aha hoze ikigo cya COFORWA cyashinzwe n’uwo mupadiri. Ubu harimo ikigo cy’amashuri cya TVET.

 

 

Ibihugu bigize umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari aribyo u Rwanda, Burundi na RDC, ni ibihugu bihurira cyane mu burengerazuba bw’u Rwanda, bugahuzwa n’amazi y’ikiyaga cya Kivu. Ni ibihugu biri mu muryango ukoresha ururimi rw’igifaransa.

Ingoro Ndangamurage ya Kinshasa/RDC

Ingoro ndangamurage ya Kinshasa ni ingoro ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinzwe mu 1970 iherereye muri komini ya Gombe mu mujyi wa Kinshasa ku musozi wa Ngaliema,iri aha hoze ishuri rya Beaux Arts. Iyoborwa n’ikigo cya Musée Nationaux du Congo gikorera muri Ministere de la culture et des arts.

Muri Kamena 2019,bafunguye ingoro ndangamurage nshya, bafata ibyari muya mbere babimurika mu nshya, iherereye kuri Boulevard Triomphal hagati ya Immeuble de la territorial et cathedrale Protestante de Kinshasa..

Ingoro ya Kivu (Musée du kivu) Bukavu/RDC

Ingoro ndangamurage iherereye mu karere ka yogojwe n’imirwano, intambara zitarangira,  yafunguye imiryango mu 2013, kubwigitekerezo cy’umupadri w’umutaliyani Italo, ,  gusa gukusanya ibizayijyamo byatangiye mbere yahoo ho imyaka 10, gushaka ibizajyamo byarangiranye n’intambara ya kabiri 1998-2003.

Ni ingoro yabonetsemo ibishyirwamo hifashijijwe abayobozi ba moko(chef coutumiers des principales tribus baturuka muri Sud-Kivu. Kivu (Lega, Bembe, Shi et Buyu), à l'honneur par rapport aux autres ethnies du pays.

Ingoro igamije gushishikariza abaturage kuza kuyisura bakamenya inkomoko yabo ndetse no gusigasira mateka yabo.

Ingoro Ndangamurage ya Lubumbashi( Musée nationale de Rubumbashi) Lubumbashi/RDC

Ni ingoro ndangamurage y’igihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo iherereye I Lubumbashi mu majyefo ashyira I burasirazuba bwa RDC,Yashinzwe mu 1958,le musee d’elisabethville,ifata na none izina rya Leopord II(Musee Cabu) bivuye kuwayishinze Dr Francis Cabu.Yari ingoro ndangamurage ya gace ka Katanga mu 1960,mbere yuko iba Ingoro Ndangamurage ya Lubumbashi mu 1970.

Ingoro Ndangamurage y’imibereho y’abanyarwanda (Huye/Rwanda)

Ni ingoro yashinzwe Tariki ya 18 Nzeri 1989 iherereye mu majyepfo y'u Rwanda  mu mujyi wa Huye,mu birometero 132 uvuye I Kigali.

Ni ingoro irimo ibice bitandatu:Icy’amateka, imibereho y’abanyarwanda, ibisigazwa bya kera. Ni ingoro ifasha abana ndetse n’urubyiruko mu guteza imbere umuco wo gusigasira no kumenyekanisha umurage w’u Rwanda

Ingoro ndangamurage y’amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside ( Kigali/Rwanda)

Ni ingoro ifite ibice bitandukanye byose bifite ibisobanuro, ukinjira ubasha kumenya ko ari mu rugo rwakira abarugana.Ni  ibyumba 9 bigiye birimo amateka y’urugamba kuva mu tariki ya 1 Ukwakira 1990-kugeza tariki ya 19 Nyakanga 1994 hagiyeho guverinoma y’Ubumwe y’Abanyarwanda. Muri ibyo byumba harimo ibigusobanurira iby’amasezereno ya Arusha, imitwe y’ingabo n’abayobozi bazo bagiye bafata ahantu hatandukanye mu Rwanda, aho bagiye barokora abantu, ahantu hagoranye mu mirwano, ubufatanye bw’abasivili n’abanyamahanga  mu rugamba rwo guhagarika Jenoside, imbunda zakoreshejwe n’ibisobanuro by’amashusho agenda agaragara haba mu nzu no hanze mu busitani.Yafunguwe na Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame tariki ya 13 Ukuboza 2017.

Ingooro Ndangamurage Nkuru ya Bujumbura (Bujumbura National Museum) Bujumbura/Burundi

Abantu benshi bayizi kuri Musee Vivant, ni ahantu hagizwe naho kororera inyamaswa n’ingoro ndangamurage. Inyamaswa zihaboneka ni ingona, inkende, ingwe, utunyamasyo, inzoka,  amafi,….

Ni ingoro yashinzwe mu 1977,ifite ubuso bwa 3ha, haba ibiti by’amoko menshi, inzu ya Kirundi,rugo,imitako ya Kirundi biraga umuco (akarorero)k’abarundi. Iherereye muri Komini Rohero mu mujyi wa Bujumbura. Ni hamwe mu bantu haranga umuco ‘abarundi mu mujyi wa Bujumbura,ifungura iminsi yose kuva 8am-5pm.

Ingoro ndangamurage ya Gitega (Musée National de Gitega) Burundi

Mu Kirundi bayita Iratiro ry’akaranga k’Uburundi!n i ingoro ndangamurage y’uburundi,iherereye muri Gitega yashinzwe ku mategeko ya gikoroni mu 1955.

Ni ingoro ndangamurage yashinzwe hagamijwe gusigasira ubugeni bwa Kirundi,hirirwa iterambere ryazaga no mu mibereho y’abarundi.Ingoro igizwe n’ibyakera,ibikoresho by’amateka bya kera,ibyavuye mu ngoro z’abami.

Afurika ni umugabane wa kabiri mu migabane minini ku isi nyuma ya Aziya. Ufite ubuso bwa km2 30,37, ugizwe n’ibihugu 54, utuwe n’abaturage bagera kuri biliyari 1,216 (2016). Ukikijwe n’inyanja ya Atalatika, ubuhinde na Mediterane.

Afurika igizwe n’imirage kamera myinshi irimo amazi, amashyamba, inzuzi n’imigezi myinshi, bituma ibonekamo urusobe rw’ibinyabuzima byinshi.

Umugabane wa Afurika,ugabanyjemo ibice, hari igice cy’amajyaruguru, amajyepfo, iburasirazuba, iburengerazuba, igice cyo hagati n ‘igice cy’ubutayu bwa sahara.Ari naho ibihugu binini muri Afurika biri muri ibyo bice bigize umugabane.

Dore ibihugu binini kurusha ibindi:

1. Algeria

Igihugu cyo muri Afurika y’amajyaruguru, haruguru y’ubutayu bwa sahara, mu bihugu bya barabu, gifite ubuso bwa  km2 2 381 741,gifite umutungo kamere wa Gaz na Petrole. Umurwa mukuru ni Alger, indimi zikoreshwa ni icyarabu n’igifaransa.

2. Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ( RDC)

Igihugu cya kabiri mu bunini muri Afurika,cya mbere mu bihugu binini munsi y’ubutayu bwa sahara, gifite ubuso bwa km2 2 345 409. Umurwa mukuru ni Kinshasa.

3. Sudan

Igihugu cyacitsemo ibice bibiri mu majyepfo yacyo, gifite ubuso bwa km2  1 886 068, umurwa mukuru ni Kharitoum. Ni kimwe mu bihugu uruzi rwa Nili runyuramo.

4. Libye

Hamwe n’ubuso bwa Km2 1 759 540, igihugu cya Libye giherereye mu majyaruguru ya Afurika, kiri mu bihugu bya Magreb. Umurwa mukuru ni Tripoli, indi mijyi ni Benghazi, Misrata na El-Beida. Ururimi kavukire ni Icyarabu.

5. Tchad

Igihugu cya Tchad gifite ubuso bwa Km2 1 284 000, umurwa mukuru ni Ddjamena, indimi zikoreshwa ni icyarabu n’igifaransa.  Ni igihugu kitakora ku Nyanja, kigizwe n’igice cy’ubutayu bwa Sahara.

6. Niger

Ni igihugu gifite ubuso bwa km2 1 267 000,ni ighugu cya 22 mu bihugu binini ku isi. Umurwa mukuru ni Niamey, Ururimi rwemewe ni Igifaransa.Ni igihugu gifite umuungo kamere mwinshi. Ni igihugu gifite igice gikora ku butayu ahitwa Agadez. Ni kimwe mu bihugu bicamo uruzi rwa Niger,ruri mu nzuzi nini muri Afurika.

7. Angola

Hamwe n’ubuso bwa km2 1 246 700, umurwa mukuru ni Luanda, ururimi rukoreshwa ni igiporutigali (protugais). Ni igihugu gikora ku Nyanja ya Atalatika, gihana imbibe na…

8. Mali

Igihugu kinini mu bihugu bya Afurika y’uburengerazuba, gifite ubuso bwa km2 1 241 238, umurwa mukuru ni Bamako, indimi zikoreshwa harimo igifaransa,…kinyurwamo  inzuzi nini muri afurika arizo; Niger na Senegale.

9. Afurika y’epfo

Igihugu cya Afurika y’epfo gifite ubuso bwa Km2 1 221 037, ni igihugu gikize ku mugabane wa Afurika, mu majyaruguru gifite ubutayu bwa Kalahari. Ni igihugu gikora ku Nyanja ya Atalatika n’iy’ubuhinde. Imijyi ikomeye ni Johannesburg na Durban, indimi zikoreshwa ni icyongereza,…

Ibihugu bigikikije ni Botwana, Namibie, Mozambique na Zimbabwe, hari n’ibihugu biiri  biri muri iki gihugu aribyo;  Lesotho na Swaziland.

10. Ethiopia

Ni igihugu gifite ubuso bwa Km2 1 104 300,ni igihugu giherereye mu ihembe rya Afurika muri Afurika y’Uburengerazuba,igihugu kigizwe n’imisozi miremire, n’umurwa mukuru wacyo Addis Abeba uri mu mijyi iri mu misosi ku isi. Ni igihugu kinyuramo uruzi rwa Nili.

Igihugu cya Ethiopia gifatwa nk’intangiriro y’ikiremwa muntu. Gifite amateka avugwa muri Bibiliya, haba imyemerere ikomeye, indangamitsi yabo itandukanye n’iy’abandi bagenderaho.

Amafunguro yahoo akunzwe ni Injeri.

11. Mauritanie (Km2 1 025 520)

12. Egypte ( Km2 1002 450)

13. Tanzania (Km2 945 087)

14. Nigeria (Km2 923 768).

15. Namibia (Km2 824 268)

Abanyarwanda benshi ni abakirisitu/abakirisito ni abantu bakunda gusenga, mu bice bitandukanye by’u Rwanda hari ahantu hemewe ho gukorera ingendo nyobokamana.

Ingendo nyobokamana ziteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu, abaturage bakora ingendo bagana aho hantu, bakajya gusenga, gusaba no gushimira imana. Ni ahantu haboneka n’amacumbi afasha abantu bashaka gucumbika, kubona aho bacumbika baje gukora amasengesho amara iminsi.

1. Kwa Nyina wa Jambo I Kibeho (Nyaruguru)

I kibeho, ku matiriki atandukanye yo mu myaka 1981-1989, Bikira Mariya yabonekeye abakobwa b’abanyarwandakazi aribo;  Alphonsine Mumureke, Nathalie Mukamazimpaka, Marie Claire Mukangango bigaga mu ishuri rya G.S Mère du Verbe ry’Ababikira b’Abenebikira , Bikira Mariya yabahaye ubutumwa 12 buboneka I Kibeho.

Buri mwaka abantu baturutse hirya no hino bahakorera urugendo bagiye kuhasura, gusenga, gukora umwiherero. Bakahavana amazi n’ibumba biva ku isoko ya Bikira Mariya.

Niho hantu hemewe muri Afurika habereye amabonekerwa. Wagiye gusengera I Kibeho ntuzibagirwe no kujya gusngera I Nyarushishi.

2. Kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango

Mu kibaya cya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, ahantu habera isengesho ryo gukiza indwara, gusabirira ingo, umuryango, gusabira ibibazo abantu bahura nabyo buri munsi

Ni isengesho riba ku cyumweru cya mbere cya buri kwezi,hari abahitamo kuharara bakarara basenga,hari ingoro y’impuhwe z’imana. Abantu bahagana ari benshi kurushaho ku munsi mukuru w’impuhwe z’imana.

3. Mu Ibanga  ry’Amahoro I Rusizi

Hazwi nko kwa Padiri Obald, ni urugendo nyobokamana rwo kujya gusengera mu ibanga ry'amahoro, ahantu umuntu ajya gusenga, gusaba amahoro mu mutima, mu muryango no mu nshuti. Kiliziya yafunguwe tariki ya 13 Kanama 2019.

4. Ku ngoro y’impuhwe z’Imana I Kibuga

Urugendo rwo kujya gusengera I Kabuga, ni urugendo rufasha abajyayo gusenga, gukora inzira y’umusaraba, guhongerera ibyaha.

Ni ahantu bagira gahunda y’amasengesho ahabera buri kwezi, hari iminsi mu cyumweru iba ifite gahunda ijyanye n’amasengesho.

5. Ku ibanga ry’Ishya n’Amahoro I Jali

Ku musozi wa Jali muri Gasabo, habera urugendo rw’abantu bashaka gusenga, bagakora inzira y’umusaraba, bibuka ububabare bwa Yezu.

Abantu bakunda kujya kuhasengera buri wa Kabiri guhera saa Tatu za mugitondo bagahurira haruguru y’amagaraje ahazwi nko mu Gatsata.

6. Ku Kiliziya ya Kirisitu Umwami I Nyanza

Buri mwaka ku munsi mukuru wa Kirisitu umwami, abakirisitu bajya gusengera muri Kiliziya yatuwe Yezu Kristu I Nyanza.  Ni Kiliziya umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa yatuye Kristu, umuhango wabaye iminsi itatu 26-28 Ukwakira 1946.

Kuri uwo munsi umwami yavuze isengesho atura  Imana ,u Rwanda n’Abanyarwanda, witabirwa na Musenyeri la Classe, umwami ubwe n’umugabekazi  Nyiramavugo Kankazi, Rezida n’abandi barimo abatware n’abaturage bavuye hirya no hino. Umwami yahawe batisimu yitwa Charles  Léon Pierre.

Gukora urugendo nyobokamana bisaba kurukora waruteguye, ufite umwanya, atari ikigare, ukigomwa ibindi ukumva ko ushaka kwegera Imana.

Yezu/Yesu  Ndakwizera

Page 6 of 35

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd