Abanyamihango b’Ibwami

“I Bwami habaga imihango myinshi ,buri mihango yagiranga abayishizwe”

Imirimo yo ku rurembo yabaga ari myinshi,ari na yo bitaga “Imihango”mu mvugo y’ubwiru,ariko iy’ingenzi yajyanaga n’ubwiru,n’ubutegetsi,imanza,itabaro,imibanire y’abagaragu nab a Shebuja,ndetse hakaziramo n’ubucurabwenge.Abo banyamihango,bakaba bari bashizwe imirimo n’imihango yose yakorerwaga I Bwami umunsi k’uwundi,Abanyamirimo b’Ibwami bari aba ng’aba ukurikije uko barutanwa mu nzego:

Umwami:Ni we wari umukuru w’igihugu w’ikirenga,akitwa kandi”Umugabe”

Umugabekazi:yari nyina w’umwami,agategekana na we bakanganya ububasha mu gufata ibyemezo biyobora igihugu.

Umwamikazi:N’ubwo umwami yagiraga abagore benshi,ariko havagamo umwe w’inkundwakazi akitirirwa umugabo we agafata iryo zina.Ariko nta bubasha yagiraga mu ifatwa ry’ibyemezo biyobora igihugu,kereka iyo umuhungu we yimaga ingoma,nyamara na we yari umwe mu banyacyubahiro b’Ibwami,akubahirwa umugabo we.

Abatware b’intebe:batwaraga intara z’igihugu.

Abatware b’inyambo:babaga bashinzwe kwita ku bworozi,cyane cyane inka z’inyambo

Abatware b’ubutaka:babaga bashinzwe imirimo yose ijyanye n’ubutaka,nko gukata ibikingi,kwita ku burumbuke bw’imyaka n’ibindi.

Abatware b’ingabo:bari bashinzwe ubusugire bw’igihugu

Ibisonga:byakoreshaga uburetwa n’amakoro ku misozi

Abahamagazi:bari abagaragu b’ibisonga,bakayobora imirenge ku birongozi mu by’uburetwa

Abiru:bari abanyamabanga n’abagaragu b’ingoma.

Abagaragu b’Umwami:Baramushagaraga mw’itambagira ry’igihugu,bakagenda hamwe n’itara rya rubanda rw’umwami.

Abamotsi:bari bashinzwe itangazamakuru ry’Ibwami no kumenyesha rubanda gahunda z’ubuyobozi.

Abatahira:bari abagaragu b’abatware b’inyambo,bashinzwe kwita ku myororokere y’amashyo aya n’aya

Abarenzamase:Bari abagaragu b’Abatahira,bashinzwe kwahirira inka no kuzikukira.

Abagendanyi:Basasaga ibirago n’ibyahi mu ngando z’umwami

Abagaba b’ingabo:Bagengaga imitwe y’ingerero bakagaba ibitero

Abavuzi b’amacumu:bari bashinzwe itangazamakuru ry’ibyabereye ku rugamba.

Abanyenzoga:Babaga bashinzwe inzoga z’Ibwami umunsi ku wundi.

Abanyamuheto:bacaga isaso

Intore:Zahamirizaga mu matorero zigatoranywamo n’ingabo z’ingerero

Intasi:zagenzuraga imiterere y’ibyaro n’iy’ibitero by’ayo mahanga

Intalindwa:bari abahetsi b’abamikazi

Intumwa:zoherezwaga mu butumwa bw’amoko yose

Izimukwiye:bari abatwakazi babyiniraga umwami

Imparamba:zateraga amasuka baterekereye kwa Nyirakigeli

Abatora:bubakaga inzu z’ingando z’umwami

Abakannyi:Bararaga izamu

Abadaraza:babohaga ibisenge by’ingoro y’umwami

Abanyakambere:Bamenyaga iby’amata,isuku yo mu nzu,n’ibindi byose bijyanye n’uruhimbi.

Abarigisi:bakamenya ibyo mu Kagondo

Abanyabyuma:bacurishaga n’izindi ntwaro bakamenya amagaza y’Ibwami.

Abanyabigaragara:Babuganizaga amata mu bisabo bagacunda bakavuruga

Banyirumugezi:Basukuraga amariba y’Ibwami

Abakutsi:Bayoraga ivu n’imyanda

Abanyatsika:Babohaga insika z’amazu y’Ibwami

Abazinya:abakoreshaga amakoro y’Ibwami

Abanyamushumi:Bari bashinzwe impigi z’Ibwami

Abanyamogo:Bari bashinzwe guhiga inkwavu zavagamo amashyira ,bakoreshaga baragura.

Abadogoro:bari abakecuru bakuburaga ku karubanda bagahabwa amacunda.

Urubindamahwa:Bari abakobwa b’inshinzi z’isoni bakarema “Urukatsa”

Abajarajazi bitwaga kandi Abanyamuriro:Bamenyaga umuriro w’urubimbiro wacanywe na Gihanga,bakawuhembera.

Abanyamuheno:Bari abashumba b’inguge y’Ibwami yakoreshwaga mu mihango yo kwimika umwami mushya.

Abacurabwenge:Bari abanyantekerezo n’amateka y’igihugu.

Abasizi:Bahimbaga ibisigo bisingiza ingoma

Abakongoli:Bararaguraga bagahanurira ingoma

Abanyamuganura:Baganuzaga umwami

Abavubyi:Bakavuba imvura

Abahoryo:Bakavuma ibyonnyi.

Abahennyi:Bakavuma ababisha

Abanyamasubyo:Bagahamura imiti y’amahunane

Abahaditsi:Bavuraga inka

Abaziritsi:Bakavuza ingoma z’Ibwami bakuranwa ku bihe,mu gihe cy’ukwezi

Uwazirikishaga:akaba umutware w’abo biru b’abaziritsi

Uwakiraga imirishyo:ku ngoma ya Musinga akaba Rwiyama rwa Senyamisage,akayakirira ku nteko y’ishimiro ry’imirishyo I Gaseke kwa Cyilima.

Kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatantu tariki 13/Gicurasi/2016,mu kigo ndagamuco cy’abadage (Goethe institute) habaye kwerekana imideli ya kinyafurika,aho abanyamideli berekanye imyenda yo mu muco w’ibihugu byo mu Rwanda na Tanzania. Ni imyiyerekano yari yiswe Cultural Fashion Night.

Iri joro ryateguwe na Celestin Ntawirema ariwe washinze Rwanda Cultural fashion Show,afite intego yo guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu myambarire gakondo,yerekana imyambarire ya Kinyarwanda na kinyafurika muri rusange.

Abakora imyenda n’ibigendana nayo bo mu Rwanda berekanye ubuhanga bwabo mugokora imyenda yerekana umuco wa Kinyarwanda,kinyafurika (igitenge).Aberekna imideli nabo Berekanyeko bashoboye mukwerekana imyenda iranga umuco nyarwanda na kinyafurika muri rusange,mukugenda neza no kwishimira kwerekana iyo myenda.

Umunyarwanda Sandrine ukiri muto ukora ibigendana n’imyenda yishimiyeko ibyo akora bitangiye kujya mu myiyerekano kandi abantu bakabyishimira.Undi witwa Umurerwa ukora imyenda yishimiyeko imyenda ye igenda ijya mu myiyerekano,ko bimuhaye icyizere ko akora ibyiza kandi yifuza kuzatera imbere k’uburyo nawe yazajya ategura imyiyerekano.

Umunyatanzania ukora imyenda Makeke,yerekanye imyenda yo mu muco wa gitanzaniya,aho abanyamideli berekanye imyenda yo mu muco wo muri Tanzania, bisize amarangi mu maso.imyenda itangaje ikoranye ubuhanga.

Ni ijoro ryari ryitabiriwe n’abantu benshi abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga , abantu babyishimiye cyane kuko bagize amahirwe yo kureba no kumenya imyambarire yo mu muco wa kinyafurika (Rwanda na Tanzania).

Umuyobozi w’ikigo cy’abadage yashimiye abari baje ndetse yemezako bazakomeza guteza imbere urwego rwo kwerekana imyenda mu Rwanda,haba ari iranga umuco wa Kinyarwanda cyangwa se afurika muri rusange.Celestin nawe yashimiye abaje aboneraho no kwifatanya nabo baririmbira umufasha we wari wagize isabukuru y’amavuko.Yanaboneyeho gutumira abantu kuzaza muy’indi yerekana myenda iranga umuco izaba kuri 27 nzeri uyu mwaka.

Ishyigura nyandiko ry’igihugu,rigenewe kwakira inyandiko za leta n’izibindi bigo biyishamikiyeho,kugirango bibikwe neza,kandi bishyirwe hamwe.Gushyigura inyandiko bifasha abakiri bato kumenya,rikanafasha abakora ubushakashatsi.

Kuva cyatagira gukora muri 1979 nta tegeko ryari ririho rigishyiraho,2013,hasohotse itegeko rishyiraho ikigo cy’igihugu gishinzwe ishyinguranyandiko na serivici z’inkoranyabitabo (RALSA) Rwanda archives and Library services Authority mu cyongereza.Icyo kigo kibaka gikorera muri minisiteri ya siporo n’umuco.

Ni ikigo kibika inyandiko za leta (iza kera,ishyashya) zagiye ziva ahantu hatandukanye,kuburyo bagerageza kuzibika neza ngo bazisigasire kuko zirimo ubumenyi bwinshi.Gusa ubushobozi bwo kuzacyira bukaba ari buke,kuko ahantu bakorera ari hato.

Inyandiko zibitse mu bice bitatu:

Ububiko bwinyandikoisoko 1yabashakashatsi

Inyandiko hakurikijwe ibihe,period-colonial na post colonial,aho haboneka inyandiko hagati y’abayobozi(chef,resident…)amaraporo,ubukungu,uburezi,ubutabera.

Inyandiko z’amaraporo nazo ni inyandiko zo mu buyobozi,raporo zatagwaga ku kintu runaka,zivuye ahantu runaka.

Ibyo byiciro byombi by’inyandiko ubu bikaba bibitse muburyo bw’ikoranabuhanga dore ko zari zinashaje,zashoboraga kwagirika iyo batazitabara hakiri kare.

Inyandiko z’ibitabo n’izindi nyandiko,habonekamo ibitabo byagiye bikorwa n’abantu barangije nk’amashuli (memoires),ibyo mu ma komini,amaraporo n’amagazeti,ibinyamakuru bya kera(Kinyamateka…) n’ibishya.

Ububiko bwinyandikoisoko 2yabashakashatsi

Bifuza kuzakomeza gukoresha ikoranabuhanga mu mirimo yabo yaburi munsi,ukaba wabasha kubona inyandiko ukeneye aho waba uri hose bakaba bagufasha kuyibona.

Ishyingura nyandiko rikorera hamwe n’isomero ry’igihugu rifite ibitabo bivuga ku Rwanda kuva ku gihe cy’abami,igihe cy’ubukoroni,ubwigenge kugeza ubu.Hakaba harimo ibyanditswe n’abanyarwanda cyangwa abanyamahanga banditse ku Rwanda.Ni isomero rifite ibitabo bifite ubukungu bwinshi ku mateka y’igihugu,umuco,imigenzo ,imihango n’imiziririzo by’abanyarwanda.Habonekamo ibitabo bivuga k’uburezi,iterambere,ubuzima bw’abanyarwanda.Ibinyamakuru byandikirwa mu Rwanda.

Akaba ari nabo batanga ISBN zijya ku bitabo bishya,kugirango igitabo kibe cyanditswe kuburyo bwemewe,cyasohotse kuburyo bwemewe,aho cyajya hose kikaba cyacuruzwa.Buri mwanditsi wifuza gushyira igitabo cye mu isomero ry’igihugu atanga copi ibyeri.

Ububiko bwinyandikoisoko yabashakashatsi4

Nta majwi cyangwa amashusho bafite mu bubiko gusa bizeyeko ni bigenda neza bakabona ahantu hihariye bakorera,ikagira ubushobozi bwo kwakira inyandiko zose iza leta n’iz’ibigo biyishamikiyeho,bazabasha kubika ibintu byose uko byaba bije bimeze kose.

Ububiko bwinyandikoisoko yabashakashatsi6

Ishyiguranyaniko riherereye Kicukiro (Magerwa) k’umuhanda ugana I Remera,ryakira abantu bose,abenshi akaba ari abashakashatsi,abanyeshuli ndetse n’abanditsi kandi umubare wabaringana uracyari mucye cyane.Bafungura kuva kuwa mbere kugeza kuwa Gatanu kuva saa moya kugeza saa kumi n’imwe(7am-5pm)

  SAKWE-SAKWE

SOMA

-Nagutera icyambuka amazi kitagira amaguru : Ijwi

Nagutera icyo utazi utabonye :ubuto bwa so na nyoko

Hagarara hakuno,mpagarare hakurya turate abeza :Amenyo

Hakurya ni umukoki,hakuno ni umukoki :iKibuno

Mpagaze mu ishyamba rimpa umwezi :Ibarizo

Ngeze mu ishyamba rirahungabana : “Inzara y’umusore

Nshinze umwe ndasakara :icyobo

Nyirabakangaza ngo mutahe:Imbeho ku rugi

Inka yanjye nyikama igaramye:umuvure

Twavamo umwe twashira:ishyiga

 

 Tariki ya 7/5/2016 Mu kigo cya Hope academy giherereye ku Gisozi muri Kigali habaye ibirori iserukiramuco n’urulimi.Abanyeshuli n’abarezi babo berekanye ibintu bitandukanye mu muco harimo ibiryo

imbyino,imyambarire ndetse n’ubukorikori biva mubihungu bigera kuri 25(Rwanda,Turkey,Kenya,Uganda,Liban,USA,France,Canada..) bifite abanyeshuli biga muri icyo kigo.

Ibiryo,hari hari amafunguro ava muri ibyo bihugu nka afurika y’iburasirazuba(Rwanda,Kenya,Uganda,)y’iburengerazuba(Nigeria)niyo mu magepfo.

Hari n’amafunguro ava muri asia(Libani,Turukiya),iburayi(ubufaransa).Abantu bashimishijwe no kugerageza amafunguro ava muri ibyo bihugu,bishimira kugerageza ibiryo bishya.

 

DSC04220

Imbyino,abana berekanye imbyino zo mubihugu bavamo,mu ndimi zibyo bihugu,abanyakenya bariribye mu gishwahili,abanyaturikiya baririmba mugiturikiya.Abanyarwanda batangiye iserukiramuco babyina mu muco wa Kinyarwanda bashagirira .

Imyambarire,abana bava muri ibyo bihugu bitandukanye,abana bari bishimiye kwerekana imyambarire yo muri ibyo bihugu baturukamo .Imyambarire iri mubiranga umuco w’abanyagihugu,bikanezeza buri wese kwerekana umuco w’iwabo.

Umuyobozi w’ikigo cya Hope academy, Issa,yashimiye abana bitabiriye kuza kwerekana imico yo mu bihugu bitandukanye.Yasobanuyeko gutegura iri serukiramuco ari ukugirango abanyeshuli babane neza bamenye imico yo mubindi bihugu,bimakaze amahoro n’umuco.

Umuyobozi wa Unesco-Rwanda,Kajuga,yashimiye ababyeyi bahisemo kuzana abana muri Hope academy,kuko bazahavana ubumenyi bwinshi harimo nubwo bwo kurengera umuco.Yasobanuye icyo Unesco ikora ninego zayo ko harimo kwigisha,guteza imbere ubumenyi,no kurengera urunyurane rw’imico yo kw’isi,kubaha ikiremwa muntu,kwimakaza amahoro n’ubutabera.Yavuzeko kandi Unesco irimo ibihugu byinshi byo kw’isi ko ariyo mpamvu habamo kurengera umuco n’urulimi rw’ibindi bihugu.Yibutsako ishuli rya Hope Academy riri mu ishyiramwe ry’ibigo bikorana na Unesco byo kw’isi.

Umunyeshuli salem wiga mu wa gatatu muyisimbuye,ufite impano yo kuririmba,yishimiye kuririmba muri ibyo birori,kumenya umuco wo mu bindi bihugu,kurya ku mafunguro yaho,no kumenyana n’abandi bantu.Byamufashije kumva ko nubwo badahuje umuco ko batuye mu isi imwe,ko abantu bakwiye kubahana ,bakuba n’umuco w’abandi.

DSC04136

Bahebye abana bakoze neza mu gutegura iryo serukiramuco ,mu ubukorikori bw’imitako bwerekana ibyo bihugu buri gihugu baragikoreye ibintu byacyo bikivamo,biba mumuco wacyo,kizwiho murwego rw’isi.Iserukiramuco n’urulimi,ni ubwa mbere ryizihijwe muri iki kigo,rikajya riba buri mwaka.

 

 Igihe isi yizihizaga umunsi mpuzamahanga w’ababyaza (abafasha b’ababyeyi),nasuye umubyeyi wafashaga abandi babyeyi mugihe cya kera.

Belancila ni umubyeyi usheshe akanguhe utuye mu murenge wa Nyamirambo,mu Kagali ka Rugarama , yavutse 1940,avukira mu Murera wo mu Ruhengeri yari umubyaza mu myaka yakera , umuvuzi gakondo w’indwara zitandukanye (imitezi,mburugu,n’amarozi..)

Umwuga w’ububyaza yawurazwe na Nyirakuru na Nyina we,Baramubwiye bati”Ntuzige umwuga wo kuroga,ahubwo rogora,ukiranure inda igiye kwica umubyeyi,n’ubona inda igiye itandamye,uyitandamure(uyiyobore ) n’ubona inda igiye kujya mu gatuza no mu mabere uyimpanure,nubona igiye kwinjira muri nyababyeyi,uyi yobore neza,Nubona azanye amaguru cyangwa ukuboko (inkoni) umufashe, uwazanye amaguru yabaga yaje nabi,ahagaze mu nda,yarwanaga nawe,nazana inkoni uyisubize kuyindi nkoni zizire rimwe”.

Yatangiye uwo mwuga ari umukobwa aho mama we yabikoraga amureba akamufasha,ntibya muteye ubwoba kuko yumvaga ari ugutabara umuntu,yagiraga imbaraga zo kumufasha.

umubyaza wa kinyaranda

Yabanzaga akareba uko inda imeze,agapima akoresheje intoki ebyiri,agasanga iri muri kane ,gatanu se akumva aho umwana ageze icyo gihe cyose yarategerezaga kugeza yumvishe umwana ari hafi kuza.Iyo umwana yatindaga kuza hashoboraga kuba harimo ikibazo cyaba ari icy’uburozi akamuha umukuzanyana cyangwa ikirogora akavaga n’utuzi twaraye munzu,umubyeyi akatunywa utundi akatwiyuhagira kunda,ako kanya inda ikavuka.Yakoreshaga n’urugarura rwagaruraga rugarura inda n’amashereka,yabaga yararusabitse mu rwabya(akeso).Iyo byabaga bikomeye umwana atabasha gusohoka byaragoraga umubyeyi n’umwana bagiranga ibibazo hari n’ igihe bahasigaga ubuzima,ariko ubu bajya kwa muganga bakababanga.

Iyo umwana yamaraga kuvuka akamugena akoresheje urutoki,akamuvanamo ivata,akamuhuha mu matwi.Iyo yangaga kurira yamufataga utuguru amucuritse agakubita udushyi k’utubuno ngo akunde arire. Yifashishaga akabingo ko gukeba urureri,akagozi k’impu (ubu bakoresha urudodo) yanakoreshaga wenda n’umunyu wigezi kugirango iyanyuma ize iyo yabaga yanze kuza.

Imbogamizi yahuraga nazo ni izo kubyariza ahantu hatabona,aho ngo bifashishaga igishirira,urubingo cyangwa agatadowa,kwa mbuka imisozi,nk’umubyeyi ugiye kunda n’ijoro byaragoraga cyane,kubera hanze habaga hari ibisimba(cyane cyane Impyisi) zaryaga abantu.

Yansobanuriyeko umwana ugira umukondo munini ariwo bita impiru cyangwa iromba, ko ariko imana yabaga yaramuremye.Mu mwuga we,Abantu bamuhembaga(ibyeru) inshimwe ry’ inzoga,ibishyimbo,amasaka ndetse n’aho amafaranga aziye bamuhanga igihumbi y’icyo gihe yabaga ari menshi.

Namubajije uko we byagendaga iyo yabaga agiye kubyara,abwirako yifashaga,yabashije kwibyaza ibyaro icumi zose wenyine,abantu bakaza baje kureba uruhinja.Gusa yandwaye mugiga iramunanira kuyivuza ajya kwa muganga.

yarifashaga,yabwiyeko umwuga we wemewe ko nubu ajya atabara ababyeyi gusa akamuherekeza kwa muganga iyo arangije kumubyaza.Ni ubureganzira bahawe nk’abaganga gakondo bafasha abantu mu ngo.

umubyaza

Akagira intego yo kubyaza neza,gufasha abahuye ni kibazo cy’amarozi,kubazingura gufasha abana bahuye n’ibibazo nk’igihuba (kimena umutwe),uruhima(runyunyuza umwana amaze kuvuka)

Ikimushimisha ni iyo abonye ababyeyi bafite abana,abuzukuru n’abuzukuruza ya byaje,bamushimira,bakazirikana ko yabafashije.Agashimishwa niyo bamusaba imiti y’indwara zitadukanye za Kinyarwanda.Ubwo twaganiraga nahahuriye n’umuntu wari uje gusaba umuti Umunyanyoni, uvura icyo mu mutwe (igihorihori ku bana) mufasha gusoroma ndetse anyereka n’undi witwa Umwicanzoka,uvura inzoka.

Ikibazo asigaye agira ni icyo kubona imiti kuko aho yayivanaga asanga barayirimbuye nko munsi yo kwa kanyamahanga,I Gahanga ndetse na Nyarubande aho hose niho yabashaga kuvana imiti yakoreshaga.

Nkuko ari umwuga avana ku babyeyi be,nawe afite umuhungu we wagerageje kubimenya,ni umujyanama w’ubuzima mu mudugudu ajya ajyena abana!

 

Page 35 of 35

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd