Super User

Super User

UMURAGE WACU GROUP

UMURAGE WACU GROUP:Ni itsinda ryatangiye muri Nyakanga 2015,n’umunyarwanda Ndahimana Gilbert,ukunda amateka,imirage,umuco,kugenda,ubukerarugendo muri rusange.Yihangiye umurimo awuhuje nibyo yize muri Kaminuza ya Kigali mu ishami ry’ikoranabuhanga n’ibyo akunda.Nyuma yo kurangiza ukwimenyereza ibyo umuntu yize mu Isomero rikuru ry’u Rwanda(Rwanda Library Services) aho yatangiye asangiza akanandika kuri interineti iby’umuco,amateka,imihango by’u Rwanda.Yakoze ukwimenyereza mu byo kubungabunga amateka,imirage n’umuco muri GoUNESCO,yakoze amahugurwa mu by’ubukererarugendo muri company ya Wilson Tours.

Umurage Wacu Group ushishikajwe no kugira umuco wo kubungabunga biturunse mu bana,urubyiruko n’abakuze.Gusigasira ibyiza by’u Rwanda na Africa muri rusange.

Mision

Gusigasira,kubungabunga umuco,amateka,imirage by’u Rwanda

Gusura,kumenya amateka,umurage (abantu,ahantu,ibintu)

Kubungabunga ibintu byose by’amateka (ibirori,ibihembo,imihigo)

Gushishikariza abantu bose (Abana,urubyiruko n’abakuru) umuco wo gusura,kumenya amateka,umuco,imihango).

Gukorana n’abandi bantu ku giti cyabo,leta ,imiryango itegamiye kuri leta mu kubungabunga amateka,umurage ,umuco n’ubukerarugendo.

Vision

Guteza imbere ubukerarugendo bushingiye k’umuteka,umuco,imirage(inzundagamurage,imisozi,..)

Gufungura inzu yo kumurikiramo ibyo umuntu yakoze (amashusho,amajwi,ibisobanuro k’ubukerarugendo).

Guteza imbere ubukerarugendo bushingiye mu kungabunga ibidukikije.

 

Ibikorwa

Gusigasira/Kubungabunga :

Umurage wacu Group,ushishikajwe no kumenya,gusura ahantu hose hari amateka n ‘imirage,kumenyekanisha umuco n’imihango yacu.Tuzakoresha uburyo bwose bushoboka ikoranabuhanga nk’urubuga rwacu www.igicumbi.com, n’izindi imbuga za interinete nka (facebook,twitter,Youtube,…).Tuzakangurira abantu umuco wo gusigasira no urengera dutegura ibitaramo,ibiganiro,impurikagurisha,gukora amashusho n’amajwi,….Tuzafatanya n’abandi bandika,abakunda gutembera,abakunda kurengera imirage hirya no hino ku isi tubasangiza kuri ibyo byiza by’u Rwanda.Tuzandika ibitabo byerekeranye n’imirage by’abana ndetse n’abakuru,tuzateza imbere ikinyarwanda twandika inkuru kandi tunakigisha.

 

Ubukerarugendo :

Umurage wacu Group,ufite intego zo guteza imbere ubukerarugendo bwo gusura ahantu hafite amateka.Twifuza kuzafasha abantu bose bashaka kujya gusura ahantu hafite amateka (imisozi,amazu,imigezi,imijyi,..),tuzajya tubafasha nko gutegura urugendo,tukabayobora,tukabafasha kubona ibisobanuro byaho,n’ibindi bashaka kumenya.Abanyarwanda tuzabakangurira gusura no kumenya amateka yaho hantu,ibintu…Abanyamahanga tuzabafasha kwiga no kumenya byinshi mu muco wa Kinyarwanda no gutembera henshi k’ubutaka bw’u Rwanda.

Ubukorerabushake:

Umurage Wacu Group,unejejwe no gusigasira no kurengera amateka yacu,ntiyo mpamvu ufite ubushake bwo gukora ikintu cyose cyatuma dusigasira ibyo bintu byose,ubwo bukungu budasaza, umurage w’abakurambere bacu. Tuzategura ibkorwa by’ubukorerabushake( camps) kabiri cg gatatu buri mwaka ahantu h’amateka hatandukanye mu gihugu.Tuzanakora ubushakashatsi kubyerekeranye n’imirage by’ahandi ku isi.

Umurage Wacu Group Gallery

Umurage Wacu Group Gallery:Ni ahantu tuzajya duteranyiriza(Collection House),twerekana ibyo dukora nk’amafoto,amashusho,ibitabo ,ahantu ho gusangirira amafunguro ya Kinyarwanda,gukora ibitaramo n’ibindi byose byerekaranye n’umuc tubyereka abadusura.Izaba ari inzu yo gusangamo amakuru yerekeranye n’imirage n’ubukerarugendo by’u Rwanda n’ Afrika muri rusange.

Rwabuhungu Rugamba rwa Semafigi wavukiye mu muryango waba Nyiginya,bari abakannyi,bari batuye mu Ruhango rwa Kigali, ku musozi wa Kigali,hari imiryango ibiri yari iwutuyeho(Abanyiginya n’abega).Mu gace k’iwabo bakitaga mu Ruhango rwa Kigali,haruguru yabo hari imiduha,ahantu abantu bicaraga bavuye mu magepfo bakarya impamba zabo,bakaruhuka,bakongera bagakomeza arabajya mu Nduga cyangwa mu Bugesera no mu Bwanacyambwe.

Ni umusaza wakuze afite imbaraga,azi kurwana .Yatubwiyeko kurwana byari umuco mu rungano,bikagaragaza ubutwari mu miryango no ku rugamba.Ntabwo abasha kumenya igihe yavukiye ariko nk’abakera agereranya kukubwira igihe n’ibyabaye ku gihe cye ,nawe ukareba amateka wenda n’umwami wayoboraga icyo gihe ukagereranya.We yatubwiyeko inzara ya Ruzagayura yabaye amaze kuba ingimbi.Twasanze ashobora kuba yari afite imyaka iri hejuru ya 90.

Yabyirutse asanga kwa se ari abakannyi ,nk’umusore nawe yakomeje umwunga w’iwabo kandi akaragira.Ku mwanduko w’abazungu yagiye guhakwa ku banzungu I Nyanza yubaka I bitaro byaho,akorera amafaranga atanu,yubatse ku kibuga cy’indege I Kanombe,yubaka no k’umusigiti wo kwa kadafi.

Yakoze uburetwa,aho ari mubateye ishyamba riri ku musozi wa Kigali,aho yarindaga imodoka zabizanaga,ko aribwo nawe yateye ishyamba rye,bakaba barateye inturusu arizo zari ziganje kuri uwo musozi.

Rugamba arumirwa iyo yumva amazina yaho atuye agenda ahindagurika,ugasanga ababyiruka bumvako ariko hitwa ntibamenye amazina yaho nyakuri,nkaho yumva abantu bahita Matimba,akareba amazu cyagwa ahantu hagenda hahinduka,agasabako hagenda hasigasirwa amateka nubwo n’intambara yasenye byiinshi.

Ashimwishwa na majyambere agenda abona cyangwa yumva dore ko atakibasha kugenda cyane,akavugako ari byiza ibyo igihugu cyagezeho,kandi ko bikwiye gukomeza.

Ubwo twamusuraga muri Mata yari afite intege nke,ariko twaje kumenyako yaratabarutse muri Gicurasi 2016.Imana izamuhe iruhuko ridashira.

Impeshyi,igihe cyiza cyo gukora ibintu bitandukanye mu Rwanda.

Mu Rwanda,impeshyi ni cyo gihe cyiza cyo gukora ibintu byinshi bitandukanye,ikaba itangira muri Kamena ikagera muri Nzeri.Nk’abantu turi mu gihugu gifite umutekano,tugomba kuwunezerwamo,tukishima kuko ni amahirwe twagize.Dore ibintu bitanu ukwiye kuzirikana muri iyi mpeshyi bizatuma ikugendekera neza.

1. Ubukwe:

Mu muco wa Kinyarwanda ubukwe ni ikintu cyubahirizwa cyane kuva na kera.Bikaba binazwi ko muri iki gihe kimenshyi hava ubukwe bwinshi bitewe nuko ikirere kiba kimeze neza.Iyo ari umuntu wagutumiye uba ugomba gutaha ubukwe kandi ukamutwerera.Hari nicyo ushobora gufasha uwakoze ubukwe nko kumwambarira,kwakira abashyitsi,kumufasha mu myiteguro.Bavugako ubukwe bungirwa n’abantu.Uzazirikane uwa gutumiye ari uwo mu muryango,umuturanyi,uwo mwiganye cyangwa se inshuti muri rusange.Haje uburyo bwinshi bwo gutumira,ari uwa koherereje ubutumwa bugufi kuri telefoni yawe,kuri whatsup,ni ukubuzirikana,turi mu gihe abantu bagira gahunda nyinshi gusa ikiba kigaragara ni uko aba yagutekereje.

2.Impurikaguriha mpuzamahanga ku nshuro ya Cumi n’Icyenda(19)

Nkuko tubizi mu meshyi mu Rwanda haba impurikagurisha mpuzamahanga ribera I Gikondo aho rihuza abanyarwanda bikorera kugiti cyabo abakora mu nganda ntoya,iziciriritse n’inini bakerekana ibyo bakora.Kandi haba hari n’abandi bavuye mu bihungu byo hanze.Ni umwanya mwiza wo kugurira ibintu ahantu hamwe icyarimwe.Abakunda kwindagadura,haba hari umwanya mwiza wo kwishimishirizamo nko kubana haba hari imyicundo,abakuru ka manyinya kaba kari hafi aho! Rizaba kuva tariki ya 27/7/-10/8/2016.

3.Ibitaramo

Mu mpeshyi ni umwanya mwiza wo gutegura ibitaramo,bitewe nibyo ukunda ugomba kumenya aho bizabera n’igihe bizabera.Kandi bizabera ahantu hatandukanye haba muri Kigali cyangwa hanze yayo.

-10/6-10/7/2016,Euro 2016, Abakunzi b’umupira w’amaguru,ni umwanya mwiza wo kwirebera irushanwa ry’umupira wa maguru ry’ibihugu by’iburayi.

-18/6-24/6/2016, Kigali Fashion Week, Icyumweru cyahariwe kwerekana imyenda.Imyenda ya kozwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.Ni byiza kubakunda imyiyereko.defile de mode!

-20/6-25/6/2016, Kigali Music Week, icyumweru cyahirwe umuziki,aho tuzagira n’amahirwe yo kwishimira umunsi w’umuziki tariki ya 21/2/2016 bikazabera muri parikingi iri hepfo ya gare harugura ya gereza ya 1930.

-27/6/2016 Green Drink,abakunzi b’ibidukikije,umwanya mwiza wo guhura bakaganira,bakungurana ibitekerezo ku bintu bitandukanye.Kuri uyu munsi bazaganirizwa n’umushakashatsi uzaba yaje mu nama I kigari kubyerekeranye na charbon(amakara).Green drink iba rimwe mu kwezi.

-2-3/7/2016 4th Edition Summer Beach, Umuziki ku mucanga wo ku kiyaya cya Kivu,Serena Hotel.Abahanzi mu njyana ya dancehall,umwamikazi Sheebal na Waddawa bazaba bahari.N’umu Dj uzabasusurutsa kugeza mu gitondo.

-4/7/2016, Umunsi wo kwibohora, Nyuma y’iminsi ijana twibuka jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.Uyu munsi wo kwibuka,dutekereza ku Ntwali zitanze,zikagira imbaraga zo kuyihagarika.Ni ibirori mu gitondo kuri stade Amahoro i Remera.Ni mugoroba irushanwa ry’igikombe cy’amahoro,biba ari byiza iyo ari ikipe ya Rayon SPORT ihuye na APR FC cyangwa Kiyovu! nibwo uryoherwa n’ibyishimo by’umupira w’amaguru mu Rwanda!

-14/7-17/7/2016, 2ième Ubumuntu Arts festival ku Gisozi, Ku Rwibutso rwa Kigali.Abahanzi batandukanye bavuye mu bihugu byo hirya no hino ku isi bazaza kutwereka ubuhanga bwabo mu mikino yo kurengera ikiremwa muntu.

-23/7-30/7/2016 Rwanda Film Festival (Hillywood), umwanya mwiza wo kureba cinema zakozwe n’abayarwanda.Zerekanwa ahantu hatandukanye mu gihugu.Kigali-Rwamagana na Gisenyi.

-Au 30-31/7/2016 KigaliUp Festival :( Weekend) Impera z’icyumwero zose,ku ryoherwa n’umuziki mwiza wa kinyarwanda,wa kinyafurika n’uwa Kizungu mu busitani bwa Stade Amahoro.Imikino y’abana,ibyo kurya no kunywa biba bihari.

-5/8/2016 Umuganura Festival, umuganura ni umuhango wo gusangira ku mafunguro ya Kinyarwanda.Ni umuhango ufite intangiro ku gihe cy’abami aho bahuraga bagasangira kuko imyaka y’abaga yeze.Bakarya umutsima w’amasaka,bakanywa amata.Uyu mwaka uzabera I Nyanza mu ntara y’amajyepfo.

--13/8/2016, Primus Super star6, Umunsi wo kumenya umuhanzi ukuzwe,w’umustar mu gihungu.Guhurira kuri stade amahoro twinywera inzoga ya PRIMUS tunabyina umuziki.

20/8/2016 Barge Party 2016, Ikirori mu bwato mu kiyaga cya Kivu.Bizabera mu mujyi wa Rubavu (Gisenyi).Abantu barya, binywera inzoga doreko ari iruhande rw’urwegero rw’inzoga!!

-14/8/2016, Miss High School, Hôtel Serena-Kigali, Guhitamo Nyaminga wa Mashuli y’isumbuye.

-15/8/2015 Assomption, Umunsi w ‘ijyanwa mu Ijuru rya bikira Mariya.Amahirwe menshi kuba kirisitu kujya mu misa k’ubutaka butagatifu i Kibeho mu majyepfo y’igihugu.I Kigali,Umunsi mwiza wo kwibuka umuhanzi,umusizi Rugamba Cyprien,kuzirikana kubihangano bye.Aho itorero na chorale Amasimbi n’Amakombe bazataramira abazaba baje mu ndirimo no mu mbyino.

-2/9/2016,Gorilla Naming Ceremony, umuhango wo kwita abana b’ingagi amazina,kuri iyi nshuro abana() harimo n’impanga bazitwa amazina.Ni uburyo bwiza bwo kubungabunga inyamaswa.Mu muco buri mwana agira izina.

-27/9/2016 Rwandan Fashion Cultural Festival, umuhango wo kwerekana imyenda ya Kinyarwanda na Kinyafurika,.Umwanya mwiza wo kugaragaza ubushobozi bwo gukora n’ubwiza bw’umuco wa Kinyarwanda binyuze mu myambarire.

4.Gutembera

Ukunda gutembera?Ushaka kubyiga?Uyu ni umwanya mwiza wo gutembera wowe wenyine,inshuti cyangwa se abavandimwe bawe.Ushobora gutembera ahantu hatandukanye haba hano mu gihugu cyangwa ukajya no hanze yacyo bizaterwa n’amahitamo yawe.Gutembera ntabwo bisaba ibintu byinshi cyangwa se bihenze,bitewe n’ubushobozi bwawe.Ushobora gukora ikintu cyakunezeza kandi kikakuruhura mu mutwe,kigatuma hari ikintu wiyongeraho mu buzima.

Ushobora nko guhitamo kujya gusura ahantu hafite amateka hafi yaho utuye bitanagusaba itike,ushobora kugenda wenyine cyangwa ugashaka inshuti zawe mu kajyana.Ushobora no kubikora ari nkumwanya wo kwesa umuhingo Urugero :ushobora kuvuga uti :Nshaka kuzamuka Umusozi wa Jali,Rebero,uwa Kigali cyangwa ibirunga.Ushobora kwiga koga cyangwa kuroba ukaba wajya ahantu byememerewe ukabyiga!igihugu gifite imigezi n’ibiyaga byinshi! Ibaze ukoze igikorwa nkiki n’umukunzi wawe ni ikintu kiba kitazibagirana mu buzima.

Ushora gukora urugendo n’amaguru cyangwa igare se.Urugero :Gutembera Nyamirambo nijoro,iyo Nyamirambo bavuga ko iba ishyushye!ushobora no kwifuza gutembera ahandi muri Kigali nijoro(Kigali Night).Ushobora kujya kureba uko umujyi wa Rubavu cyangwa Huye imera nijoro.Ushobora no kujya hanze y’u Rwanda,ukajya Kampala ! Njye nkunda gutembera nijoro,nigendagendera,n’umwanya mwiza wo gutekereza,nkunguka ibitekerezo.

Abenshi bakunda akujya mu kabari,nabyo ni byiza !Ukanywa ukishima,ariko sibyiza kubikora buri gihe,buri weekend.Shaka ikindi kintu cyagufasha kuruhuka,gusangira no kuganira n’inshuti n’abavandimwe.Tujye twibuka ko inzoga zitera indwara n’ubukene iyo ubikora utabara!

Ni umwanya mwiza wo kuba wa nasura abavandimwe bawe bitewe n’igihe uba umaze utabona umwanya kubera akazi,amashuri se….Ushobora kubwira inshuti zawe cyangwa umuryango wawe mu gahurira nk’ahantu,mu gakora akarori,ubu hagezweho House Party !Gukora Pic Nic !Gutumira inshuti zawe mugasangira (dinner) !Kurya no kunywa mu kanabyina,binagufasha no kunguka izindi nshuti no guhana ibitekerezo !

Abahanga bemezako gutembera byungura byinshi mu buzima bw’umuntu,kuko uba wahinduye agace,bitanga umwanya wo gutekereza(Inspiration) nko kubyo uba wahabonye,icyo wumva wahakorera,icyo ubona kihabura,icyo wumva wabwira abandi.Ni uko abenshi ubona bava iwabo bakaza kubaka amahoteli inaha !

5. Akazi

Mu mpeshyi haba ibintu byinshi bitandukanye nk’ibirori,impurikagurisha,gufasha abana mu biruhuko (gutegura utuntu duhuza abana aho batuye,ku mashuli yabo…).Ushobora kubikora ari igitekerezo gishya ukakibwira ishuli cyangwa ababyeyi baho utuye,Maze ukishyuza !Urugero : Muri Paroisse yanjye Bategura Patronage kandi ubona ihuza abana bakiga ibintu byinshi bakamenyana,bagakina.

Ubu hari n’amahirwe kubera inama nyinshi zikomeye zizabera I Kigali,ni umwanya mwiza kubashaka akazi kugerageza amahirwe yabo.Amahoteri azakira abantu benshi,bazakenera abantu bo kubafasha mu mirimo bakora(amasuku,kwakira abantu,gutanga ibyo kurya no kunywa,gutegura ibitaramo….).Mu bintu byose bizaba hazakenerwa abantu bazafasha abandi,icyo ugomba kumenya ni ukukumenya abateguye ibintu,ugategura CV yawe,ubushake bwawe maze ukabasaba kubafasha.

Ibirori bizabera ahantu hatandukanye mu gihugu,ushobora no kubikora ari nk’ ubukorerabushake (volontariat) cyangwa ari akazi k’igihe gito, ariko kagufasha kwimenyereza gukora,gushakisha,gufunguka,gushaka inshuti nshya.Azaba ari igihe abanyeshuri bazaba bari mu kiruhuko,ni umwanya wo gushaka udufaranga twogusubirana ku ishuli no kwirinda kwirirwa mu rugo uryamye!

“Mu muco wa banyarwanda,nyuma y’iminsi umunani habagaho umuhango wo kurya ubunnyano.”

Kurya ubunnyano ni umwe mu mihango ya Kinyarwanda iba mu muco karande twarazwe n’abatuboneye izuba,akaba ari umuhango wakorwaga mbere yuko bita umwana wavutse izina.Muri iyi nyandiko tukaba tugiye kubagezaho uk byakorwaga n’impamvu nyamukuru Abanyarwanda bitaga umwana izina.Dore uko byakorwaga:

Umuhango wo kurya ubunnyano,,wakorwaga umwana amaze iminsi 8 avutse,bafataga amasuka y’udufuni,bagaha abana bakiri bato,bakajya guhinga hafi aho y’urugo,iyo bamaraga guhingura bajyaga mu rugo,bagasanga babateguriye intara bashyizeho ibyo kurya.Ku ntara basasagaho amakoma,bagashyiraho ibishyimbo bacucumiyemo imboga,kandi bagizemo utubumbe twinshi,buri mwana akagira akabumbe ke.Akabumbe kose kabaga kageretseho agasate k’umutsima.Bakazana amata y’inshyushyu n’ay’ikivuguto bagatereka aho,abana bakaza bakabaha amazi bagakaraba bagafungura,bakabaha n’amata bakanywa bose uko bangana.Ng’uko kurya ubunnyano,kubyita ubunnyano n’uko babaga babigize utubumbe twinshi tumeze nk’utwo umwana annya impande zose.

Iyo bamaraga kurya,ntibabahaga amazi yo gukaraba,barazaga bagahanaguriza intoki zabo ku mabere yaw a mubyeyi,bavuga bati:Urabyare abana benshi,abahungu n’abakobwa”N’uko abana bakita uruhinja amazina”.Abana ntibatahaga iwabo imuhira na nyina w’umwana ntiyahagurukaga aho yicaye,kereka umwana abanje kunnya cyangwa se kunyara.Nyina yabaga yamuhaye amata,yamuhaye ibere,agira ngo annye cyangwa anyare vuba.

Iyo umwana yabaga yatinze kunnya cyangwa kunyara,bamutamikaga itabi akaruka,bakabona kugenda.Kugenderaho ni ugusurira umwana nabi,agapfa.Ubwo buryo akaba ari bwo buryo bwo kurya ubunnyano bwakoreshwaga mu Rwanda rugari rwa Gasabo.Mu Ngoma y’I Gisaka cy’epfo hamwe na hamwe,nko mu Buganza,abana bafite akabyino babyinaga,bajya gusuka ku nsina ibyo bakuye ku kiriri.Insina akenshi yabaga ari iy’inyamunyo.Haza abana umunani,bane b’abahugu na bane b’abakobwa bose b’amasugi(bafite ba se naba nyina).Barazaga bagakikiza urutaro (intara) bayoreyehe ibyo ku kiriri,bakayiterura rimwe bagenda urunana bakabyina ngo:Bwerere yavutse,Bwerere yakura,Bwerere yavoma,Bwerere yatashya(Yatanya),Bwerere yahinga…Bagasuka ku nsina bavuga ngo:Dore aho nyoko yakubyariye”Bakajya no ku yindi nsina babyina kwa kundi.Batanga insina ebyiri cyangwa se eshatu,bagasukaho ibyo ku kiriri.Insina basukagaho ibyo ku kiriri(ibyo basigaje barya ubunnyano) yerekanwa n’umugore washashe ikiriri.

Insina iba iy’umwana,ababyeyi bazira kuyimunyaga.Iyo ari umukobwa agashyingirwa kure,igitoki barakimugemurira.Uwo munsi babaga bashakiye umwana ingobyi ebyiri iy’uruhu rw’inka n’iy’uruhu rw’intama,bakazimukozaho,kugira ngo imwe nibura bamuheke mu yindi.Iyo babigenjeje batyo bukeye bakamuheka muyo batamukojejeho icyo gihe ,imusurira nabi,agapfa.Umwana w’uruhinja iyo afite mukuru we,ku munsi wo gusohoka baramumuhekesha,kugira ngo bazahore barutana,umukuru ntarutwe na murumuna we,bitewe n’uko yazingamye.

Icumu n’ingabo n’umuheto,cyangwa ishinge umugore yasohokanye,babimanika mu ruhamo rw’umuryango,kirazira kubijugunya gusa.Igice cya kabiri tuzavuga impamvu nyirizina yatumaga bita umwana izina,n’indi mihango yo kwita izina yakurikiragaho

“Mu Rwanda rwo hambere,abana bafataga uburere mu miryango yabo no mu itorero”

Mu Rwanda rwo hambere,bari bafite uburezi buhamye,uburezi bw’Abanyarwanda bwari bufite inzengo 2 z’ingenzi Uburezi bwo mu muryango n’Uburezi bwo mu itorero.

“Uburezi bwo mu muryango”

Kubyara no kurera,byari inshingano za buri munyarwanda wese mu Rwanda rwo hambere,uburezi bwo mu muryango,bwatangiraga umwana bakimutwita(kuko hari imihango yakorwaga n’imiti yanywebwaga ku mugore utwite,kugira ngo azabyare neza kandi umwana umeze neza),kugeza igihe bamubyara.Mu Rwanda rwo hambere,Abagore batwite, bakoraga imihango yitwa KURERA INDA,yabaga irimo kunywa imiti,kwisiga amavuta,kunywa amabumba n’ibindi.Kugira ngo inda itabakoroga,umubyeyi akaba yayigwaho arimo abyara,cyangwa umwana akazavuka afite indi miziro.Umwana yamaraga kuvuka,bagakomeza kumutoza uburere,kugeza abaye ingimbi n’umwangavu(hagati y’imyaka 10 na 14) kuko ni bwo umwana,yashoboraga kuva mu rugo,akaba yajya mu yindi mirimo,dore ko ari nabwo abana bo hambere,batangiraga kwambara,bakamushyikiriza ikindi cyiciro.Mu burezi bw’Ababyeyi ,habagamo no gutoza abana inyigisho z’ibanze ku muco,bakabacira imigani,bakabigisha ibisakuzo,ibyo gukundana no kubana n’abandi,bakajya babanyuriramono muri make amateka y’igihugu,bitewe n’ubumenyi bwa buri mubyeyi uko bungana.Umubyeyi w’umugore,yashoboraga kwihererana umwana w’umukobwa,akamwigisha kwifata neza n’indi mirimo yo mu rugo .Umubyeyi w’umugabo na we yigishaga umuhungu we,imirimo yoroheje,ijyanye n’inshingano z’abagabo,nko kumufasha kubaka urugo,kubaka inzu,kuragira inka no kumutoza imyororokere yazo n’ibindi.usibye ko uburezi bw’umwana ku mubyeyi wo hambere,bwarangiranga aruko apfuye ,n’iyo yamaraga kumwubakira urwe,yaramukurikiranaga akamugira inama,ari na ho bakurije umugani ugira uti”Uburezi bw’umwana butangirira ku kiriri,bukarangirira ku kiriyo”.

“Uburezi bwo mu itorero”

Mu Rwanda rwo hambere,itorero ni ryo ryari ishuli,mu magambo asobanuye neza,ishuli ryo hambere ryitwaga Itorero,abana bageze mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu ,byari ihame ko bajya mu itorero,kugira ngo bahigire imyunga n’imirimo itandukanye y’ubuzima bwa nuri munsi bw’abanyarwanda.Buri gitsina cyagiraga imyuga kigomba kwiga,abana bo mu gitsina gabo bigaga:kubaza no kuramvura,korora no kubangurira,kubaka,kurasa intego n’indi mirimo ijyanye n’urugamba Guhiga,Ubucuzi,ubuhinzi,ubukannyi,ububoshyi bw’ibisenge by’amazu n’insika,ububumbyi n’ibindi.Mu itorero kandi bigiragamo ibijyanye n’ubuyobozi n’imiyoborere cyane cyane abana bakomoka mu miryango y’ibwami n’abandi,cyane ko buri wese yashoboraga kuba umuyobozi w’iki n’iki,iyo yabaga yabaye indashyikirwa mu bumenyi butandukanye.Mu itorero bahigiriga n’inyigisho z’ubuvanganzo bujyanye n’ubucukumbuzi bw’ururimi rw’ikinyarwanda,muri bwo twavuga:Ibyivugo,ibisigo,amahamba,amazina y’inka,amajuri,ibihamagaro,guca imigani,ibisakuzo,kuganira,gutarama n’ibindi.

Aha kandi twabamenyesha ko,hari n’inyigisho zihariye,zatangwaga mu buryo bwihariye,bitewe n’izo arizo,urugero:inyigisho zijyanye n’ubwiru,ubusizi n’ubucurabwenge.Bitewe ni uko,imihango y’ubwiru yari ibanga n’ubundi,kandi muri gahunda y’ubwiru,umwiru yasimburwaga n’umwana we iyo yabaga yapfuye,inyigisho zose,zijyanye n’imihango y’ubwiru,umubyeyi w’umwiru ni we wazigishaga umwana we,Abacurabwenge bakigisha abana babo iby’ubucurabwenge n’amateka y’igihugu,kugira ngo bazabisigarane,umusizi na we yigishaga abana be,kugira ngo bazamusimbure ku murimo wo gusingiza umwami n’ingoma ye.Umwami na we, iyo uzamusimbura yabaga yaramaze kuvuka,byari ngobwa,ko iyo amaze guca akenge,yabaga ari hafi ye,kugira ngo atangire gutozwa imirimo y’ubutegetsi.Mu nyigisho zijyanye n’imirimo y’urugamba,bigishwaga no gukunda igihugu no kukitangira.Bahigiraga n’imikino itandukanye,nko gusimbuka urukirampende,gukina igisoro n’ibindi.

Abana b’igitsina gore,bo bigishwaga, imyuga itandukanye n’iya basaza babo,bigishwaga :kuboha ikirago,ibiseke,imisambi,inkagara,inyegamo n’ibindi.Bigishwaga n’imirimo ijyanye n’uruhimbi no gukora neza imirimo yo mu rugo.Kwita ku muryango n’umugabo n’ibindi.Itorero ry’abana b’abakobwa ryabaga ritandukanye n’iry’’abahungu,nk’uko ibyo bigaga byabaga bitandukanye,ni na ko,bigiraga ahantu hatandukanye.Itorero ry’abana b’abakobwa ry’itwaga “Urubohero” ari naryo bigiragamo imirimo yo kuboha n’ubundi.Abana babakobwa bahigiraga imirimo yo gukuna cyangwa se guca imyeyo,bityo bakazabasha kuramya urugo igihe bazaba bashatse.

Icyo twasozerezaho kuri iki gice,ni uko imyigire y’abanyarwanda bo hambere,itagiraga imbibi,n’iyo wabaga warashatse,washoboraga kujya mu itorero ukiga ibyo ushaka kumenya,washoboraga kujya kubyigira mu itorero cyangwa se aho babikorera ari ho twita muri atelier mu mvugo y’ubu.Ibyo bikaba byarabafashaga kuzobera mu myuga babaga barigiye mu itorero.Ikindi ni uko mu itorero,umwana yigaga icyo ashaka ,bitewe n’imiterere y’umuryango akomokamo mu by’ubutunzi,kereka abana b’inkerebutsi ,nibo bashoboraga kwiga ibitandukanye n’imiterere yumuryango wa bo,bitewe n’icyo yifuza ko azaba.Usibye abakobwa,nibo bigaga imyuga imwe bose,hatitawe icyubahiro cy’umuryango.Mu gusoza iki gice,mu Rwanda rwo hambere,nta waburaga icyo akora(akazi)kuko bari bacye cyane,buri wese yabashaga gushyira mu bikorwa ibyo yigiye mu itorero nta nkomyi.Igihembo kiruta ibindi,abakozi baharaniraga,ni Inka,kuko ariyo yari ubukungu Ndangasubwe mu Rwanda rwo hambere.

Inzira ya Gicurasi

Inzira ya Gicurasi”wari umuhango w’igisibo cyo kwibuka urupfu rwa Ndahiro Cyamatare,urupfu rwabaye isoko y’imiziro mu mateka y’Ibwami”

inzira ya Gicurasi cyangwa se gukura Gicurasi,ingoma z’imihango zavugirizwaga guhanuza,gutsirika,guhosha ibyorezo cyangwa se Kugangahura.Umuhango wo Gukura Gicurasi,ukomoka ku rupfu rwa Ndahiro Cyamatare waguye mu Bugamba ho mu Kingogo azize amahari y’ingoma.Ibikomangoma by’I Rwanda byasubiranyemo:bimaze kugandira Ingoma,ntawe ucyumvikana n’undi.Nsibura Nyebuga w’I Bunyabungo ahera kuri izo mvururu atera u Rwanda agambiriye guhorera se Murira Muhoyo waguye mu gitero cyari cyagabwe na Mibabwe Mutabazi sekuru wa Ndahiro Cyamatare.

Yuhi II Gahima amaze gutanga,Abiru bimitse Cyamatare,amwita Ndahiro II Cyamatare wari umaze kwima ingoma asimbuye se Yuhi II Gahima ahasanga mu w’1477 kugeza mu w’1510.Bene se:Bwima na Bamara,bimika Juru.U Rwanda rucikamo ibice bibiri:Igikomangoma Juru,yigarurira igice cyo hakuno ya Nyabarongo (u Buriza),na ho uburengerazuba buyoboka Ndahiro.Ndahiro yari afite imitwe y’ingabo 3:Ingata,Abagunga n’Inkindi”.Abana yabyaye ni Ndoli na Kibogo,babaga ku Mukingo.Ubwo mu gihugu byari bimeze nabi,amahari yo kurwanira ingoma acumba,Ndahiro Cyamatare,yagize amakenga akomeye cyane,ahita afata igikomangoma Ndoli wagombaga gusimbura se ku ngoma amuhungishiriza kwa Nyirasenge Nyabunyana wabaga I Kalagwe.Kungira ngo hato umuryango we utazashira ,U Rwanda rukabura Umwami.Ndahiro Cyamatare yakomeje kurwanya Juru,ashirwa amutsinze,amutsinda I Gitambi ho mu Buliza(ubu ni Ntarama mu Karere ka Rulindo),hateganye n’I Gasabo.Aba Juru banga ku izima ,ni bwo bimitse Bamara ba Yuhi II,wari mwene Se wa Juru.

Juru amaze gupfa,Igikomangoma Bamara amaze gusimbura mukuru we Juru yamenye ko Cyamatare yahungishirije Ndoli I Kalagwe k’Abahinda,ashaka uburyo bwo kuzamwica,yoherezayo Bwimba mwene se,yiyise intumwa ya Ndahiro,ariko baje kumutahura,ndetse bamwicira mu nzira ataha.

Muri icyo kibariro,Nsibura mwene Muhoyo,yima I Bunyabungo,bukeye yibuka ibyo Abanyarwanda bagiriye se,ni bwo atumye kuri Bamara ngo bafatanye na Nzira ya Muramira,Umwami w’u Bugara,yohereza ingabo zitwa Abakongoro.Ndahiro Cyamatare yari yahagurutse ku Mukingo wa Nduga,ajya gutura I Gitarama cya Bugamba(Kibirira-Gisenyi) hamwe n’umugabekazi n’abagore be bose,barimo Nyabacuzi,Nyina wa Ndoli.

Nsibura Nyebuga atera Rwanda rwa Ndahiro Cyamatare,urugamba rw’injyanamuntu rwabereye muri Komini Kibilira(ubu ni mu karere ka Ngororero),Ingabo ze zose ziramutererana icyarimwe,maze anesherezwa I Gitarama,barayimanuka,bageze mu kabande,ku nkombe z’umugezi wa Kibilira,arakomereka,kuko yirasaniraga wenyine.Ndahiro II Cyamatare arugwamo ahitwa Rugarama ,yambutse umugezi wa Kibilira,aho yakomerekeye hitwa mu Irasaniro.Avuye mu irasaniro,yambuka umugezi wa Kibilira avirirana,kuva ubwo hacibwa iteka ko nta mwami uzongera kwambuka umugezi wa Kibilira ,kuko wanyoye amaraso ya Ndahiro II Cyamatare,amaze kuwambuka,afata mu Rugarama ariho hiswe Rubi rw’Inyundo,aba ariho agwa mu muheto w’Abakongoro.Akimara gutanga,Umugabekazi n’Abagore ba Ndahiro bose,Abanyabungo,bababambira mu Rwegekangabo,hiswe mu miko y’Abakobwa.Ingoma-Ngabe Rwoga ababisha barayinyaga n’Indamutsa yayo Banguhirubusa.Ubwo u Rwanda rwasaga n’urugiye kuzima,ruzize amacakubiri yo kurwanira Ingoma.Nsibura yayogoje u Rwanda,atera no mu Bugesera guhorera se,bishe bakananyaga nyina.Yaguyeyo azize igikomere cyo mu muhigo.Abanyabungo bamaze imyaka 11,bidegembya mu Rwanda nta mwami rufite,nta muganura uba.

Nsibura Nyebuga yari Umwami w’I Bunyabungo akaba uwa Murira Muhoyo.Yari yaravukiye mu Bugesera aho nyina yaje amutwite azanyweho umunyago n’Ingabo zo mu Bugesera,zari zaratabaye Mibambwe Mutabazi mu gitero yari yaragabye I Bunyabungo,agamije guhorera myina Nyiramibambwe Abashi batwikiye mu nzu,igihe Abanyoro bateye u Rwanda inzu y’Ibwami igahungira I Rusozi n’I Bukavu.Kugira ngo ahorere nyina Nyiramibambwe,Mutabazi amaze guhashya Abanyoro,atera Murira Muhoyo,atabawe na Nsoro II Sangano ‘I Bugesera,na Ntare I Rushatsi w’I Burundi.Murira Muhoyo agwa ku rugamba.Umugore we utwite ajyanwaho iminyago n’ingabo z’I Bugesera.Ni bwo ahabyariye Nyebuga.Amaze gukura,Abanyabungo baza kumwiba mu Bugesera baramwimika.Ubwo rero atera u Rwanda rumaze kugendererwa n’amahari,anagambiriye guhorera se Murira Muhoyo.

Ndahiro Cyamatare yatanze muri Gicurasi.Uko kwezi kwamubereye ukw’injyanamuntu,bituma mu Rwanda urwibusto rw’urwo rupfu rugira umuhango wiswe “Gukura Gicurasi” ari bwo kwerera ukwezi gushya kwa Kamena,cyangwa se kwirukana imiziro,mu bwiru bikitwa “Gusenda imisaka”.Iyo mihango isozwa n’umuhango w’umuganura.Kamena yabonekaga ngo ikuye Gicurasi,ingoma zikavuga,abarongora bakarongora,imandwa zikabandwa.Na ho mu Gisibo cya Gicurasi,Umwiru mukura yagiraga ati:

Umva rubanda

Ingoma ziraziritse

Ntawe umara urubanza

Ntawivuga

Ntawe uvuza impundu

Nta ngoma yongera kuvuga

Keretse”Indamutsa”

Urupfu rwa Ndahiro Cyamatare rwabaye isoko y’imiziro mu mateka y’Ibwami

Umugezi wa Kibilira uturuka mu misozi ya Gitarama na Rugarama,wagera I Gatumba ukiroha muri Nyabarongo ku mpamvu z’uko wanyoye amaraso y’Umwami,waciriweho iteka y’uko nta Mwami uzongera kwambuka uwo mugezi wa Kibilira,wabaye inkora maraso ya Cyami.

Izina Ndahiro ryakuwe n’iryo shyano ry’urupfu rwapfakaje u Rwanda rukanyagwa n’Ingabe yarwo Rwoga, u Rwanda rukirenza imyaka isanga 11 muri ako kangaratete,rwaciriweho iteka ry’uko nta Mwami uzongera kwitwa iryo zina Ndahiro ry’Umwami.

Ikindi kandi ni uko mu ntekerezo z’Ubwiru,Ibwami hari Igisibo cya buri mwaka cyagenewe Ndahiro wa 2.Icyo gisibo kikajyana mu Bwiru n’”inzira ya Gicurasi”.

Imvano mu gitabo:Imizi y’u Rwanda,Amateka y’u Rwanda kuva mu wa 300 kugeza mu w’1900 cy’Umwanditsi akaba Umusizi Nsanzabera Jean De Dieu.

Umugani wa Sebizeze

Ngucire umugani nkubambuze umugani n’uzava I kantarange azasange ubukombe bw’umugani bumanitse kumuganda w’inzu…

Ubusa bwaritse ku manga,

Uruvu ruravugiriza,

Agaca karacuranga,

Nyiramusambi isabagirira inanga,

Harabaye ntihakabe

Harapfuye ntihagapfe

Hapfuye imbwa n’imbeba

Hasigaye inka n’ingoma

Hibereye umugore aba ingumba.Noneho ajya kuraguza abapfumu baramubwira bati”uzarebe akagufa kari mu itongo uzagashyire ku nda uzatware inda”.

Noneho umugore agiye guhinga abona ka kagufa kari mu itongo agashyira ku nda ye.Inda ako kanya iratangira iratwikurura.

Bakaba baramubwiye bati”uzabyaramo umwana w’umuhungu witwa Sebizeze”.Umugore bidatinze yanda aba arayibyaye.

Noeho bakaba baramubwiye bati”ntuzagambe(ntuzavuge) aho inda yaturutse”.Noneho Sebizeze aba mukuru akajya ajya kuragira,aba umushumba.Haza umuntu ashuka wa mugore ati”ese uriya mwana yaturutse hehe”?Amuneka nk’iminsi igera kuri itanu.Umugore aramubwira.Kandi nyine umupfumu yari yaramubwiye at”ntukazabigambe”.Nuko abigamba inyombyi irimo kumva.

Inyombyi iragenda irasimbuka ijya kubwira umwana iti

“Sebizeze Sebizeze,Sebiyogera

Sebizeze ,Sebizeze,Sebiyogera

Nagira ngo uri umwana nk’abandi,

None nyoko yagukuye mu gatongo “.

Wa mugore nuko akubitwa n’inkuba ati”uhm!Ibyo se ni ibiki”?inyombyi irongera iti

“Sebizeze Sebizeze,Sebiyogera

Nagira ngo uri umwana nk’abandi,

None nyoko yagukuye mu gatongo “.

Inyombyi irongera irasimbuka ikurikira aho Sebizeze yagiye kuragira.Sebizeze atega amatwi ati”ese iyi nyombyi kuki inkurikira cyane”?Iti

Sebizeze Sebizeze,Sebiyogera

Nagira ngo uri umwana nk’abandi,

None nyoko yagukuye mu gatongo “.

Sebizeze ahita inka azita mu kinani(igisambu) araza,ageze mu rugo azana intebe ya Kinyarwanda ayicaraho ararigita.

Si jye wahera hahera uwo mugore waryikoreye.

Umugani wa Ndabaga

Ngucire umugani nkubambuze umugani n’uzava I kantarange azasange ubukombe bw’umugani bumanitse kumuganda w’inzu…

Ubusa bwaritse ku manga,

Uruvu ruravugiriza,

Agaca karacuranga,

Nyiramusambi isabagirira inanga,

Harabaye ntihakabe

Harapfuye ntihagapfe

Hapfuye imbwa n’imbeba

Hasigaye inka n’ingoma

Kera habayeho umusore wasabye umukobwa,barashyingiranwa,babana aho ngaho.Bimaze iminsi mike amaze gusama inda imaze kuba nk’amaze abiri cyangwa atatu,ibwami bamutumaho ngo azaze mu rugerero.Asiga umugore we atwite ajya mu rugerero.Umugore we arabyara abyara umwana w’umukobwa.Bamutumaho go umugore we yarabyaye.

     Bukeye abasize abana b’abahungu barakura baba abasore ,bajya gukura ba se mu rugerero.Na we se wa Ndabaga ari we afite gusa agumayo.Ndabaga ariko amaze kuba umwana ugimbutse agakora imirimo y’abakobwa;agakora n’iy’abahungu akabaza,agatanaga,agahamiriza,agasimbuka urukirampende,akarasa intembe,akarasa intego,agatera uruziga.Arabimenya aba umuhanga.Yiga kuboha uduseke,yiga kuboha ibyibo,aboha imitemeri arataka.Na byo arabimenya byose.

Bukeye abwira nyina ati”data ntagiye kugwa mu rugerero ngo ni uko yabyaye umukobwa ngiye kuzamukurayo”.Nyina ati”gatsindwe n’agasani!Wa gakobwa we se katagize icyo kamara,uzajyayo uzamara iki”?Aramubuza ,ndetse amuteza abantu,arabihorera.Bukeye abonye abagaragu ba se bamugemuriye yanga kubivuga ngo bataza kumubuza arabihorera baragenda,bamaze kuminuka mu gikombe,arihisha arabakurikira.Nyina akibwira ko yagiye gutora imonyi,yagiye kwahirira inyana,yagiye guca imyeyo,naho yakurikiye abagemu ba se.

Na none aho bagereye kure yanga kubegera ngo batamubonera hafi bakamugarura.Akomeza kugenda abagenda uruhunge,barenga ahinguka,barenga ahinguka.Abonye bamaze kugera kure cyane,noneho arihuta arabegera.Abegereye ,bamukubise amaso barumirwa bati”uyu mwana biramera bite?Turamusubizayo ntituzamugezayo n’izi ngemu,n’iyo tugeze aha ngaha.Umuntu umwe ntitujyana umutwaro wengo tuwugereke ku yacu amusubiraneyo.Ibi bintu bibaye bite”?Umwe muri bo ati”nimumwihorere tuzaba tumugarukana,naho ubu ngubu ntawabona uko abigira”.Barajyana baratura ku kiraro cya se.Se aza gushenguruka ibwami nijoro baramuramutsa,bamuha ibyo babatumye kumutura.

Akubise uwo mwana amaso ati”uyu mwana araturuka he,ni uwa nde”?Ntibari baziranye.Umwana ntiyari azi se,na se w’umwana ntiyari amuzi.Bati”uyu mwana ni uwawe”.Ni wa mwana wawe wabyaye,wasize mu nda,Ndabaga”.Bararamukanya.Ati”ese yaje kumara iki hano”?Nuko ati”ibyanzanye nzaba mbikubwira ejo”.Umwana bamuhaye amata aranyoye,baramusasiye araryamye.Mu gitondo abwira se ati”naje kugukura mu rugerero.Aho kugira ngo uzagwe mu rugerero ngo ni uko wabyaye umukobwa,uzanjyane unsohoze,nibagaya ubuhakwa bwanjye uzabone kugaruka,nibura umaze iwacu nk’ukwezi, cyangwa se abiri,nibura uhumetse urebye abagaragu bawe,urebye inka zawe,urebye iwawe.Nibankundira kandi,nzaguhakirwa ngushimishe nk’uko abandi bana bahakiwe base.

Nuko se arumirwa,buracya mu gitondo aramujyana n’ibwami,aramusohoza.Umwami ati”ubwo ubonye umuhakwa ni uko itahire”.Amushyira mu itorero,arasimbuka aba umuhanga cyane,atera intego,ararasa intembe,arahamiriza,aba umuhanga,araririmba aba ingabo y’umutwe.Nuko umwami aramushima.Ariko bava mu rugerero,bashengera ibwami,kubera akumbuguyu k’abakobwa,akajya anyaruka no mu gikari agasanga abakobwa b’umwami aho bari bakiyuhagira,bakisiga ibyondo,bagasokoza,bakaboha,ibara batazi akaribigisha,na we iryo atazi bakarimwigisha,bagakina,na none aho baza kumuhamagarira akagenda yiruka,akicara mu zindi ntore.

Nuko bava guhamiriza,bashengera ibwami na none akagira ako kumbuguyu akaboneza no mu gikari agasanga abo bana b’abakobwa b’umwami.Baramumenyera,ndetse yaba ataje bakamutumira kuko bari bazi ko ari umukobwa nka bo.Bagakina,bakigana gutera ibara,bakiga kuvuna ibara.Ibyo atazi bakabimwigisha,na we ibyo azi akabibigisha.

Nuko bukeye baca hasi bati”Nyagasani,wa muhungu wa kanaka ibintu akora ni igitangaza.Abakobwa bawe yabagize inshoreke ze nta kundi”.Ati “ndabizi muramwanga kuko abarusha byinshi,ni uko abarusha,ni ukugira ngo nzamwirukane.Nta kindi ni ukumwanga”.Bati”Nyagasani,dore aba aha ngaha,kandi nawe uba aha ngaha,uzigenzurire wirebere niba tukubeshya.

Umwami ashyiraho ingenza,na we yirebera.Bava mu itorero,yaterura inzoga aho ngaho akayiha uyifata ngo ayibafatire.Mukanya yamureba akamubura mu bandi,naho yagiye mu gikari mu bandi bakobwa.Bityo,bityo noneho umwami ati”ntabyo”!Wa muvunamuheto ni ko yabigenje koko,yangiriye abakobwa inshoreke ze”.

Nuko umwami aramutumira,ava mu gikari baramuzana bamushyira ku ngoyi.Aramuboha,nuko ati ”nta kindi,iki cyaha sikitwarirwa,nta kindi ni ukumwica,batazabigira n’akamenyero.Nimumwice n’abandi barebereho,hatazagira ubikinisha”.Nuko Ndabaga bamushyize ku ngoyi barakubise.

Ageze aho ati”Nyagasani ,ndagusaba ko unyorohereza nkakubwira ijambo.Ureba sinkunaniye,nta kundi.Ariko ndasaba ko mfa mvuze”.Umwami ati”ngaho nimumworohereze”.Baramworohereza,birangiye ati”ndagusaba ko uheza abantu bose ,ntihagire n’umwe usigara,maze ugakinga ibirago ku irembo ry’igikari,ugakinga ikirago ku irembo rya kambere,nineho nkakubwira ijambo,maze ugakora icyo ushaka “.Umwami ati “ibyo na byo ntibinaniranye nibabigire”.

Nuko ibirago barabikinga,birangiye ashyira umukumirizi inyuma y’irembo ryo mu gikari,ashyira undi inyuma y’irembo rya kambere,abuza abaza kuza n’abagaragu barunguruka,n’abagira bate.Nuko Nd abaga noneho aragenda ageze kuri icyo kirago cyo ku irembo ,imyambaro ye ayifasha hasi,agaruka ateze amaboko.

Umwami amukubise amaso arumirwa asanze ari umukobwa.Nuko araza akoma yombi ati “Nyagasani !Sinakwangirije abakobwa.Ndi umukobwa nka bo,ni akumbuguyu,ni cyo cyanjyanagayo”.

Nuko umwami amuha imyambaro arambara,amubaza impamvu yabimuteye.Amubwira ko se ari we yabyaye wenyine,akaba yari agiye gusazira mu rugerero.Ati”niga guhamiriza nta mukobwa uhamiriza,niga gusimbuka,niga gutera icumu,ibyo byose mbigirira kugira ngo nzavane data mu rugerero,na we atahe ajye kuruhuka..Maze kubimenya rero nibwo data yanshoreraga.None Nyagasani,nkagira akumbuguyu k’abandi bakobwa,kuganira na bo,kujya kuvuna ibara,kujya gutaka.Ni icyo cyanjyanaga mu bana bawe”.

Nuko umwami ahamagara ba bandi,abo anyaga arabanyaga,abo yica arabica,arubakisha,atanga ibibanza,arongora Ndabaga.Se wa Ndabaga akira atyo na Ndabaga.Ni ho rero bavuga umuntu ababaye,nk’undi akamukiza ati”ewe!Nari ngeze iwa Ndabaga”.

Si jye wahera.

Umugani waciwe na Ruterana Venant, wavuye mu gitabo Ngucire Umugani cya kabiri,Rugamba Cyprien. I.N.R.S-Butare

Ndori ya Ndoba

Ngucire umugani nkubambuze umugani n’uzava I kanarange azasange ubukombe bw’umugani bumanitse kumuganda w’inzu…

Ubusa bwaritse ku manga,

Uruvu ruravugiriza,

Agaca karacuranga,

Nyiramusambi isabagirira inanga,

Harabaye ntihakabe

Harapfuye ntihagapfe

Hapfuye imbwa n’imbeba

Hasigaye inka n’ingoma

Habaye umwana w’umuhungu akitwa Ndori ya Ndoba,aza kwa nyirasenge Nyabunyana.Noneho umugabo wa nyirasenge akitwa Kinwa cya Muriro.Noneho Ndori ya Ndoba yaza kuragira hamwe n’abandi bana,umugabo wa Nyirasenge Kinwa cya Muriro akagurira abatwa bo kuza kumwica.Nyirasenge Nyabunyana akaza kubimenya akamwakura ati

“Mbese Ndori ya Ndoba

Ko waje uri muto cyane,

Icyo kivugo wakibwiwe na nde,

Wacyibwiwe na nde da”?

Undi ati

“Erega shenge ,Nyabunyana,

Uko abagoremwacuritse impu,

Niko mwacuramye n’imitima,

Niko mwacuramye n’imitima da”?

Nuko ndori ya Ndoba agataha,yagera mu rugo Kinwa cya Muriro akanga akamureba nabi.Noneho bwacya umwana akongera agakurikira abandi bana.Yagera yo yakina,umugabo wa Nyirasenge akanga ati”ntakibuza ndamwicisha”.Nyirasenge akamwakura.

Umwana aravuga ati

“Erega shenge,Nyabunyana,

Uko abagore mwacuritse impu,

Niko mwacuramye n’imitima da”.

Ubwo nyirasenge akamenya ko wa mwana amubwira ko umugabo we yamuguze.Bigeze aho nyirasenge aza kumugira inama yo kwisubirira iwabo.

Sinjye wahera.

Umugani waciwe na Muhayineza Seraphina, wavuye mu gitabo Ngucire Umugani cya kabiri,Rugamba Cyprien.I.N.R.S-Butare.

Umugani Impyisi n’Imana

Ngucire umugani nkubambuze umugani n’uzava I kantarange azasange ubukombe bw’umugani bumanitse kumuganda w’inzu…

Ubusa bwaritse ku manga,

Uruvu ruravugiriza,

Agaca karacuranga,

Nyiramusambi isabagirira inanga,

Harabaye ntihakabe

Harapfuye ntihagapfe

Hapfuye imbwa n’imbeba

Hasigaye inka n’ingoma

Impyisi yari hamwe n’izindi nyamaswa,maze irebye umurizo wayo isanga utameze nk’uw’izindi.Ako kanya ifata umugambi wo kujya kubaza Imana icyatumye iyiha umurizo mubi kandi udasa n’uw’izindi nyamaswa.

Iryo joro ntiyasinzira,bucya yageze ku Mana.Irayibwira iti”Nyagasani,ntiwabwira impamvu yatumye umpa umurizo utameze nk’iyindi?Ese wabtewe n’iki?Imana irayisubiza iti”nyamara,ndasanga naraguhaye umurizo ugukwiriye.Ariko rero ubwo utawishimiye,ukaba ushaka urutaho,ndabanza nguhe icyo ukora maze nugaruka wagishoboye nguhindurire umurizo nguhe uwo wifuza.

Impyisi iremera.Maze Imana ishaka igisembe cy’iintama,iragifata ikizirika ku gahanga k’iyo mpyisi.Iti”ngaho genda ntukore kuri iki gisembe uze kukinzanira ni mugoroba.

Impyisi iragenda.Impumuro y’icyo gisembe iyitera ipfa.Irenze umusozi wa mbere amerwe aba arayishe.Ariko irihangana irakomeza.Igeze ku musozi wa kabiri,iba itangiye kukirigata.Ku musozi wa gatatu,amerwe aba arayirembeje itagishoboye kwihangana,iti:Hoshi!Izina ry’ubupfisi rirakampama!urubwa ruruta ububwa”.Ako kanya cya gisembe ikimira bunguri.

Nimugoroba igaruka ku Mana isoni zayishe,yabuze uko yifata.Imana iyibonye iti:cya gisembe kirihe?Impyisi irasubiza iti:amerwe n’inzara byanyishe,ngiye gupfa ndakirya!Imana iti:nuko rero!Ubwo wakiriye,ntushobore kwihangana ngo ukigarure,wowe n’izindi mpyisi zose muzahorana iteka umurizo nk’uwo.Impyisi itaha ityo,ntiyongera kubaza Imana iby’umurizo wayo,igumana uwo yari isanganywe.

“iraguha ntimugura”

  •  Start 
  •  Prev 
  •  1  2 
  •  Next 
  •  End 
Page 1 of 2

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd