ahantu

Inzu za mbere zubakishije amatafari zubatswe n’abazungu. Abakozi babakoreye nabo bahise baboneraho kubigana barazubaka ariko bagakomeza kurara mu nzu basanganywe z’ibyatsi izubakishije amatafari bakazirazamo abana. Mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi, inzu ya mbere yubakishije amatafari yahabaye yari iy’umuzungu w’umubiligi…
Quadripoint! Si henshi ku isi usanga ahantu afite imiterere iteye gutya, kuba hahurira ibihugu birenze bibiri icyarimwe. Kazungula ni ahantu ho nyine ku isi ibihugu bihurira mu buryo kamere.Ni ahantu hafite amateka menshi kubera ukuntu hashimishije kuhagera no kuhamenya. Kazungula hazwi kuba hahurira ibihugu bine…
Abapadiri bera bakandagije ikirenge cyabo ku butaka bw’u Rwanda tariki ya 24 Gashyantare 1878. Kiliziya Gatolika ifite abayoboke benshi mu Rwanda, ikaba ari iya mbere yazanye imyemerere ya Gikirisitu mu banyarwanda. Mu mwaka w’I 1894, hashizwe Vicariyati ya Nyanza itandukanyijwe na Victoria-Nyanza, maze u Rwanda…
Hazwi ku izina ry’Amasangano kubera ha hurira uruzi rwa Nyabarongo n’umugezi wa Mukungwa. Ni ahantu habereye ijisho kubera ukuntu hatangaje. Ni ahantu hahurira Intara y’uburengerazuba mu karere ka Ngororero na Nyabihu, intara y’amajyepfo mu karere ka Muhanga n’intara y’amajyaruguru mu karere ka Gakenke Ni ahantu…
Kuva u Rwanda rwabaho, ahantu hatandukanye hagiye hagira amazina aharanga, umuntu iyo yava mu karere kamwe akajya mu kandi byafashaga abantu kumenya ako gace. Buri gace kabaga kazwi ibintu bikabonekamo haba ari ubuhinzi, umuco, amateka, imbyino, amashyamba n’ibindi. 1. Ubwanacyambwe Ni agace kari kagizwe na…
Kibeho iherereye mu misozi y’amajyepfo y’igihugu, ni umwe mu mirenge 14 igize akarere ka Nyaruguru mu ntara ‘y’Amajyepfo y’u Rwanda. Mu murenge wa Kibeho niho hari n’ikicaro gikuru cy’Akarere. Ni ahantu hafite amateka mu idini rya Kiliziya Gatulika kubera amabonekerwa yahabereye mu mwaka w’1981-1989. I…
Mu mwaka wa 1510, Umwami Ruganzu Ndoli ubwo yari mu rugamba rwo gucungura u Rwanda ngo arugarure mu maboko y’abami b’abanyarwanda.Yagiye atera ahantu hatandukanye akica abahinza bari baragiye bahigarurira. Dore ibintu 10 ukwiriye kumenya ku Nzoga za Rubingo: 1. Urutare ruriho ahantu banyweraga inzoga 2.…
Ikiyaga cya Kivu cyagiraga amoko y'imiyaga menshi ariko ntiyabonekeraga rimwe, ahubwo yazaga mu bihe bitandukanye akaba ari nayo mpamvu byoroheraga abantu kujya koga mu Kivu cyangwa se gukoreramo indi mirimo kuko babaga bazi ifite ubukana, iyoroshye n'igihe ibonekera mu Kivu. By'umwihariko, kumenya amoko yiyo miyaga…
Abami b’u Rwanda,bagiraga imirwa mikuru y’igihugu cyabo,ariko iyo mirwa yagendaga ihindagurika,bitewe n’uburyo bagendaga bagaba ibitero byo kwagura igihugu,aho bafashe,hagatuma bimura icyicaro cy’ingoma. Imwe mu mirwa mikuru y’Abami b’u Rwanda,ni iyi ikrikira: 1.Gasabo na Rutunga 2.Muhura na Ruheru 3.Mbilima na Matovu 4.Remera ya Kanyinya 5.Nyundo 6.Juru…
Nyuma y’inama  rusange yiga ku mirage y’isi yaberaga mu gihugu cya Pologne kuva 2-12 Nyakanga,,akanama kemeje ko imirage 3 y’afurika yemererwa kujya ku rutonde rw’imirage y’isi inshungwa na UNESCO.Imirage yose yemejwe ku rutonde rw’isi ni 21. Iyo mirage  itatu yemewe ni : 1.Umurwa rwa ASMARA…
Diyosezi ya Gikongoro yavutse kuwa 30 Werurwe 1992, ihabwa Musenyeli Agusitini Misago wayiyoboye bwa mbere  kugeza tariki ya 26 Ugushyingo 2014 ubwo yitabaga Imana. Musenyeli Agusitini Misago wavukiye i Ruvune, Paruwasi ya Nyagahanga Gicumbi, ahabwa ubwepisikopi kuwa 28 Kamena 1992 Iyi diyosezi ifata igice cyose…

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd