- 1. Kalinda Viateur yari Umunyarwanda , umunyamakuru wakoraga kuri Radio Rwanda mu ishami ry’imikino.
- 2. Kalinda Viateur, ni izina rizwi cyane nk’umunyamakuru wogeje umupira kuri Radiyo Rwanda kuva mu 1978 kugeza mu 1994 .
.
- 3.Yavutse mu 1953, avukira mu cyahoze ari Komini Rutare, Segiteri Murehe, ubu akaba ari akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Ruvune.
- 4.Amashuri abanza yayize ahantu hatandukanye: Kinyami, Rutare na Muhura.
- 5.Amashuri yisumbuye yayize kuri “Seminari Nto ya Mutagatifu Saviyo Dominiko” yo ku Rwesero, Amashuri makuru ayiga muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, aho yamaze imyaka ibiri yiga Filosofi (Philosophy).
- 6.Nyuma yaje kujya kwiga imyaka itatu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, aho yakurikiranye ishami ry’indimi kugeza mu mwaka wa 1977.
- 7.Mu 1988, yagiye kwiga muri “ Institut Supérieur Catholique Pédagogique appliqué” i Nkumba ahahoze hitwa Ruhengeri. Yahize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ndimi.
- 8.Arangije yoherejwe mu mahugurwa mu Bubiligi mu bijyanye na Televiziyo kuko ari bwo yari igiye gushingwa bwa mbere mu Rwanda.
- 9.yatoranyijwe mu bagomba kwitabira amahugurwa y’amezi 9 yabereye mu Bubiligi yari ajyanye n’ibya Televisiyo yari igiye gutangizwa bwa mbere mu Rwanda.
- 10.Avuye mu Bubiligi mu 1989, Kalinda yahise aba umunyamakuru w’imikino kuri Televiziyo y’u Rwanda ahava mu mpera z’umwaka wa 1993 agizwe umunyamakuru uhagarariye ORINFOR mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba.
- 11.Kalinda yakoze kuri Radiyo Rwanda mu ishami rya “Documentation” nyuma aza kuba umunyamakuru w’imikino.
- 12.Kalinda yashakanye na Uzanyinyana Domithile mu 1979 babyarana abana 4: NKUBITO Kalinda Thiery , Mitali Adolphe, Mukakalinda Aline na Igihozo M. Christella.
- 13.Kalinda Viateur yanditse igitabo akita “Rwaranyeganyeze” cyasobanuraga amategeko y’umupira w’amaguru.
- 14.Niwe wahimbye amwe mu magambo akoreshwa muri Ruhago mu Rwanda.
- 15.Ayo magambo ni aya: Rwanyeganyeze, Kurengura umupira, Urubuga rw’amahina, Ruhago, Umurongo w’abagatanu, Kwamurura Inyoni, Imboni, inguni, Urushundura, Imana y’ibitego, Kunobagiza, Rwari ruhiye ndetse n’ibindi.
- 16.Azwi cyane nk’ umunyamakuru wogezaga umupira w’amaguru bikanyura abawumva.
- 17.Yakanguriye ibigo binyuranye gukora amakipe y’imikino aho yashinze ikipe y’umupira w’amaguru yitwaga “Imboni” muri Minisiteri y’itangazamakuru (MININFOR)”.
- 18.Yagiye mu bihugu byinshi, ku migabane itandukanye aherekeje abakinnyi.
- 19.Kalinda Viateur yazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 Yicwa tariki 24 Mata.
- 20.Umurambo we wabonetse 1995 ari nabwo yashyinguwe. Bamumenyeye ku ikarita y’umunyamakuru yari agifite.
- 21.Kalinda ashyinguwe hamwe n’abihayimana mu irimbi rya Kiriziya Gaturika ry’i Kabgayi.
Imvano Yinkuru n’ifoto : internet